Image default
Abantu

Byinshi ku buzima bwa Rasta washinze ‘Mulindi Japan One Love’

Iyo uri mu Mujyi wa Kigali uva cyangwa ujya i Nyabugogo, biragoye ko wagera aho ujya utumvise bavuga kwa Rasta. Ni ahantu hamamaye kubera gukora inyunganirangingo ndetse haba ahantu ho kwifata neza.

Hari abazi uwitwa Rasta ariko batazi ko ubusanzwe yitwa Gatera Rudasingwa, akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 66.

Yavutse ari muzima ariko aza kugira ubumuga bw’amaguru akiri muto, umupadiri witwa Charles Ndekwe wari uziranye na Padiri Fraipont Ndagijimana amujyana mu kigo cy’abafite ubumuga i Gatagara kuko ari we wagishinze.

Ibi byabaye ubwo ababyeyi be bari barahunze bakajya i Burundi agasigara mu Rwanda, ni ho yarerewe ndetse aranahakurira amenya no gukora amaradiyo ndetse aza no kumenya gukora ibijyanye n’ubukorikori.

Kigali today dukesha iyi nkuru yanditse ko Ibi ari byo byaje gutuma ajya i Burundi, Kenya , Uganda no mu Burayi, akomeza gukora ubucuruzi bwo kugurisha ibikozwe mu bukorikori bwa Afurika (Objets d’art Africains).

Rasta yaje gufungwa ubwo yari anyuze mu Rwanda agana i Burundi afite amafaraga menshi maze yose barayamutwara

Yagize ati “Nanyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe nka transit baramfata bajya kumfungira kuri kasho yari iri inyuma y’ibiro bya Habyarimana, nari mfite amafaranga menshi, amadorari ibihumbi 20 n’andi menshi. Nafunzwe n’uwitwa Kamanzi aho bita kwa Lizinde, ngo se na we yari ashinzwe ikibuga cy’indege. Bari banyitiranyije n’uwitwa Gatera ngo wari uwo kwa Rubangura w’Umunyenyanza”.

Rasta akomeza avuga ukuntu baje gusanga baramwibeshyeho hanyuma wa mugabo wamufunze akamuha amadorari 100 na tike y’indege, maze akamujyana ku kibuga cy’indege agataha.

Yaje gushinga ate ikigo cya Mulindi Japan One Love?

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rushyushye baje gukora fundraising (gukusanya imisanzu) ku Mulindi w’intwari, buri wese yiyemeza icyo azakora nibaramuka bafashe igihugu, we yiyemeza kuzakora ikigo cyizatanga inyunganirangingo ku buntu.

Yagize ati “Jyewe nemeye ko nzatanga inyunganirangingo ku bantu bazaba barakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe na Jenoside n’abandi kandi nkabikora ku buntu”.

Ageze mu Rwanda ni bwo yahise ashinga ikigo cya ‘Mulindi Japan One Love’, iri zina rikaba rikomoka ku isezerano yagiriye ku Mulindi ndetse akaza kurongora umugore w’Umuyapanikazi, ‘One Love’ bikaba bituruka ku rukundo akunda Bob Marley.

Yagize ati “Mulindi bisobanura aho nagiriye isezerano, naje guhura n’umugore tubana nyuma yo gutandukana n’uwo twabyaranye mujyana kwiga ibijyanye n’inyunganirangingo imyaka itanu mu Buyapani, ni we nitiriye Japan hanyuma rero kuko nkunda cyane Bob Marley bivuze One Love”.

Gatera Rudasigwa avuga ko yakunze cyane imisatsi y’amaderedi akaba yarayigize akiri muto, yaje kuyogoshwa ubwo yari agiye gushyingirwa mu rwego rwo kutababaza ba nyirasenge n’abandi batari bahuje imyemerere, ndetse yongera kuyikatwa ubwo yari afunzwe.

Rasta mu buryo butangaje yemeza ko amaderedi akomoka mu Rwanda, ndetse ko na ba Bob Marley bayakomoye mu Rwanda. Rasta avuga ko abantu benshi bazi ko abarasta bakunda kunywa urumogi gusa avuga ko we atigeze arunywa na rimwe.

Gatera ni umufana wa Kiyovu kuva kera, ariko yaretse kujya ku bibuga nyuma yo gukubitwa n’abasirikare bafanaga Pantheres Noirs muri Camp Kigali, akaba areba umupira kuri televiziyo gusa.

Gatera asaba urubyiruko gukunda umurimo bakawitangira bakirinda ibibarangaza, agasaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zabo bakamenya ko gukunda abana babo atari ukubagira bajeyi, bakamenya kubacyaha igihe ari ngomba.

Rasta akomeje urugamba rwo gufasha abafite ubumuga, kuri ubu akaba ari kubaka ikindi kigo ku Kimihurura nyuma y’uko icyo yari afite ahazwi nko kwa Rasta hasenywe kuko hari hubatse mu gishanga.

 

Related posts

Papa Francis yasabye abakora intwaro kubihagarika

Emma-Marie

Perezida Kagame yihanganishe abaturage ba Kenya

Emma-Marie

Gasabo:Yakoze ikizamini cya Leta yonsa uruhinja rw’amezi abiri

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar