Image default
Utuntu n'utundi

Ibintu bitatu amafaranga adashobora kugura

Hari ibintu utekerezaho ukumva bisa n’ibihabanye. Abantu bamwe baba bafite impungenge zo gutakaza akazi, inzu cyangwa amafaranga bahabwa y’ubwiteganyirize, nyamara ugasanga abenshi muri bo barakoresha amafaranga bafite bagura ibintu byose bifuza.

Icyo tugomba kumenya ni uko gukabya gukunda ubutunzi bituma tutamenya ibintu by’ingenzi mu buzima, ibyo bintu bikaba bidashobora kugurwa amafaranga.

Reka dusuzume bitatu muri byo twifashishije inkuru dukeshaRéveillez-vous’.

  1. Umuryango wunze ubumwe

Umukobwa w’umwangavu witwa Brianne wo muri Amerika abona ko se aha agaciro kenshi akazi akora n’amafaranga ahembwa. Yaravuze ati “mu by’ukuri iwacu nta cyo tubuze, ariko ntitujya tubona papa kuko ahora mu ngendo. Yego aba afite akazi kenshi, ariko natwe tuba tumukeneye.” Ibaze uti “ni iki gishobora kuzatuma se wa Brianne yicuza? Gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi bizagira izihe ngaruka ku mishyikirano agirana n’umukobwa we? Ni iki umuryango we ukeneye kiruta amafaranga?”

 Umwanzuro: Amafaranga ntashobora kugura ubumwe bw’abagize umuryango. Kumarana igihe n’abagize umuryango wawe, kubakunda no kubitaho by’ukuri ni byo bituma mwunga ubumwe.

 2.Umutekano nyakuri

Umukobwa w’imyaka 17 witwa Sarah, yaravuze ati “mama ahora ambwira ko ngomba gushaka umugabo ufite amafaranga menshi kandi nkagira umwuga niga, uzatuma nibeshaho igihe umugabo wanjye azaba adafite amafaranga. Nta kindi aba atekereza, uretse gushakisha ifaranga.”

Ibaze uti “iyo ntekereje ku gihe kizaza, ni ibihe bintu numva ko byagombye kumpangayikisha? Ni ryari nshobora guhangayikishwa birenze urugero n’ikintu gikwiriye kugeza ubwo kimpahamura? Nyina wa Sarah yagombye kuba yarakoze iki, kugira ngo agire umukobwa we inama ikwiriye yamufasha kuzabona ikimutunga?”

 Umwanzuro: Kurundanya amafaranga ushaka kwizigamira, si byo bizatuma ugira icyizere cyo kuzabaho neza. N’ubundi kandi, amafaranga ashobora kwibwa. Uretse n’ibyo kandi, ntashobora kugukiza indwara cyangwa kukurinda urupfu.

 3.Kunyurwa

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Tanya yaravuze ati “ababyeyi banjye bandeze bantoza kugira imibereho yoroheje. Jye n’undi twavukanye turi impanga twagize imibereho irangwa n’ibyishimo, nubwo akenshi twabaga dufite ibintu by’ibanze gusa.”

Ibaze uti “ni iki gishobora gutuma umuntu atanyurwa n’ibintu by’ibanze afite? Ni uruhe rugero uha abagize umuryango wawe kugira ngo ubereke imitekerereze bakwiriye kugira ku birebana n’amafaranga?”

Umwanzuro: Hari ibindi bintu dukenera mu buzima biruta amafaranga cyangwa ibyo ashobora kugura.

Ese amafaranga yatuma ugira ibyishimo?

Hari igitabo cyavuze kiti “abantu bakunda ubutunzi babura ibyishimo kandi bakarwara indwara yo kwiheba kurusha abandi. Ndetse n’iyo abantu bararikiye amafaranga menshi, bibatera indwara zo mu mutwe. Barwara n’izindi ndwara, urugero nk’inkorora, anjine, umugongo n’umutwe kandi baba bashobora kuzagira ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge. Koko rero gukunda amafaranga bituma abantu babaho nabi.”The Narcissism Epidemic.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Imbwa ya Biden yongeye kurya umuntu muri White House

Emma-Marie

Igikuba cyacitse kubera umukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we

Emma-Marie

Kigali: Sofia bayigonze

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar