Image default
Politike

M23 ntiyaturutse mu Rwanda-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bahanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataturutse mu Rwanda ubwo basubukuraga imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahubwo ko baturutse muri Uganda.

Umukuru w’Igihugu yananenze uko aho kugira ngo ubutegetsi bwa RDC bukomeje kugereka ikibazo cy’aba barwanyi ku Rwanda, n’umuryango mpuzamahanga ukabushyigikira kandi buzi neza ukuri ku nkomoko yabo n’aho baturutse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo kandi ko n’ubutegetsi bwa RDC bwabyemeje, asobanura ko barwanira uburenganzira bwa bene wabo batotejwe, bagahunga.

Yagize ati “M23 uri kuvuga ni Abanye-Congo, yewe byemejwe n’ubutegetsi bwa Congo mu gihe cyashize n’ubu. Kubera iki bari kurwana? Kubera iki hano dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 zaturutse muri kiriya gice? Ni ukubera ko u Rwanda rwifuza impunzi cyangwa se rwashakaga impunzi, ruzikura muri Congo? Ese kubera iki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”

Image

Umukuru w’Igihugu yakomeje abaza ibibazo bishingiye ku rugamba M23 ikomeje, agaragaza ko kwita abarwanyi bayo abanyamahanga nta shingiro bifite.

Ati “Mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, ukabyita kuvogera ubusugire n’ubwigenge, byaje bite? Ku ruhande rumwe ni Abanye-Congo, ku rundi ruhande ni abanyamahanga. Izi nkomoko bazihuza bate? Ni gute baba Abanye-Congo ku ruhande rumwe, ubundi bakaba abanyamahanga bateye Congo, bakarenga kuri buri kimwe kireba n’ubusugire n’ubwigenge?”

Perezida Kagame yagaragaje ko abita abarwanyi ba M23 abanyamahanga baba bafite ikindi bashaka kuvuga, cyane ko bitwara nk’aho nta kintu na kimwe bazi ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, nyamara babisobanukiwe cyane.

 ‘Ikibazo cya M23 nticyakemuka abayobozi bifotoreza ku masezerano’

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ari ibibazo bireba Congo nk’igihugu, Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umugabane wa Afurika n’Isi yose.

Ati “Iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, nasobanuye mu bihe byashize, ntabwo ari ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo ahubwo ni icya Congo yose, Akarere kacu, Umugabane wacu ndetse n’Isi. Ariko buri gihe gifatwa nk’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bikomoka ku mateka y’icyo gihugu ndetse n’amateka ya Afurika muri rusange ariko usanga bigirwamo uruhare n’Isi yose harimo n’ibihugu byitwa ko bikomeye kuva mu gihe cy’Ubukoloni.”

Image

Yavuze ko Umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage ba Congo, ndetse kuba bari kurwana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari uko bakunda intambara ahubwo ari uguharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Kuki bari kurwana? Kuki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda bavuye muri ako karere. Kuki dufite impunzi hano? Ni uko u Rwanda rushaka impunzi rukaba rwarazihamagariye kuva muri Congo kuza hano mu Rwanda? Nabivuze mu kibazo cya mbere, ni kuki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”

Perezida Kagame yavuze ko abagize Umutwe wa M23 badakwiye guhuzwa n’u Rwanda kuko abenshi Congo yabasanze aho bari biturutse ku mpamvu zirimo iz’amateka.

Ati “Ntabwo ari uko habayeho kuva mu Rwanda. Ariko icyo mvuga ko Congo yasanze bariya bantu hariya, bifite aho bihuriye n’ayo mateka y’Ubukoloni, ni yo mpamvu abayobozi ba Congo, rimwe bemera ko aba ni Abanye-Congo, ariko nyuma bakagerageza gushaka impamvu ngo imirwano ishyigikirwa n’u Rwanda. Ariko ntabwo bashobora kuvuga ko abantu batangije iyi mirwano, abari kurwana baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC cyakemuka ariko bikwiye kugira inzira binyuramo.

Ati “Dufite ingamba ndetse n’abayobozi baziyoboye ariko icy’ingenzi kuri bo ni ukwigaragaza imbere ya camera basinya amasezerano runaka, ibyo bikarangirira aho. Usiga ikibazo cya nyacyo ukigira ahandi.’’

Yavuze ko yitabiriye ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ariko agera aho ananirwa kuko nta musaruro wabivagamo.

Perezida Kagame aheruka no kutitabira ibiganiro bya Luanda byagombaga kumuhuza na Félix Tshisekedi wa RD Congo tariki 15 Ukuboza 2024.

Ati “Nasanze kuhaba cyangwa kutahaba ari bimwe, ntibikemura ikibazo.’’

Yagaragaje ko birangira abayobozi bahana ukuboko ariko ikibazo ubwacyo ntigikemuke.

RDC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe rwo ruvuga ko iki gihugu gicumbikiye abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Bugesera:Abadafite ubushobozi bwo kwigurira agapfukamunwa tugerageza kubafasha-MayorMutabazi

Emma-marie

Mushikiwabo ashobora kongera gutorerwa kuyobora OIF

EDITORIAL

Hatangajwe imitungo y’ibanga y’abategetsi bo hirya no hino ku Isi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar