Image default
Amakuru Politike

Covid-19: Imyuka ihumanya ikirere yagabunutseho 20% i Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) gitangaza ko muri iki gihe cya ‘Guma mu rugo’ imyuka ihumanya ikirere yagabanutse by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gihe abinyabiziga byinshi bitari mu muhanda kubera gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 ikirere cyabyungukiyemo kuko nko mu Mujyi wa Kigali gusa, imyuka ihumanya ikirere yagabanyutseho 20%.

Ibi bikabya byatangajwe n’Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 30 Mata2020, ubwo yari abajijwe niba nta mpinduka ikirere cyagize muri iki gihe ibinyabiziga byinshi biparitse.

Yagize ati “Ibinyabiziga byinshi biraparitse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi hagenda imodoka mbarwa, imodoka zaragabanutse mu muhanda.”

“Imyuka myinshi cyane cyane mu mijyi yavaga mu modoka kuba imodoka rero zabaye nke cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, byagabanyije kugera kuri 20% n’indi mijyi myinshi kuko ahantu hose imodoka zabaye nke cyane kandi si mu Rwanda gusa”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibinyabiziga biramutse bivuye kuri ‘Essence’ na mazutu bigakoresha amashanyarazi byagabanya imyuka ihumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Bwanagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % zakozwe mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ibisobanuro bya RSSB ku nkuru yanditsweho

Emma-Marie

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

Emma-Marie

Demokarasi y’Amerika yashyizwe mu kaga-Perezida Joe Biden

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar