Mu kagari ka Bweya mu murenge wa Ndora muri Gisagara haravugwa umugabo wahawe Frw 2000 ngo ajye gukura ingurube y’umuturanyi we mu musarani agiyemo agwamo arapfa. Nyiri ingurube niwe wahaye uwo mugabo ariya mafaranga.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko boherejemo undi ngo amutabare, akinjiramo atangira kubura umwuka bamuvanamo agihumeka.
Akarere ka Gisagara n’aka Nyamagabe turi mu turere twa mbere dufite abaturage boroye ingurube.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…