Image default
Ubutabera

Imfungwa zimara amezi 6 zitaraburanishwa, gereza zishaje bimwe mu bibazo byagaragajwe na NCHR

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ya 2019-2020, bimwe mu byo yagaragaje harimo uburenganzira bw’imfungwa bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse muri za Gereza zagenzuwe butarubahirijwe uko bikwiye n’ibindi.

Iyi raporo yagegejwe ku bagize Inteko ishinga amategeko tariki ya 14 Ukwakira 2020, bimwe mu byo yagaragaje harimo uko uburenganzira ku butabera bw’imfungwa n’abagororwa bwubahirizwa, niba hari imanza zaregewe inkiko zikaba zirengeje amezi 6 zitaraburanishwa n’izasubitswe inshuro nyinshi.

Yagenzuye niba imfungwa n’abagororwa babona ababunganira mu nkiko inasuzuma niba ntawavukijwe uburenganzira ku butabera bitewe n’ikoranabuhanga rya “IECMS”.

Komisiyo yagenzuye niba muri gereza haba hari imfungwa zifite imanza zaregewe inkiko ariko zikaba zimaze amezi atandatu (6) zitarahamagarwa na rimwe ngo ziburanishwe, isanga hari imfungwa zose hamwe 323 zirimo izo muri gereza ya Rwamagana (204), Gicumbi (1), Musanze (1), Rubavu (65), Bugesera (1), Huye (51).

MUKASINE Marie Claire
Perezida wa Komisiyo

Komisiyo isanga uburenganzira bw’imfungwa bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse muri za Gereza zagenzuwe butarubahirijwe uko bikwiye kuko hari bamwe mu bahafungiye bamaze amezi atandatu (6) batarahamagarwa na rimwe ngo baburanishwe.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragarije Komisiyo ko umubare w’imanza zakirwa n’inkiko ugenda wiyongera cyane cyane imanza nshinjabyaha, bikaba ari byo bituma habaho imanza zitinda kuburanishwa.

Kubera iyo mpamvu, hashyizweho ingamba zigamije kwihutisha iburanishwa ry’imanza mu nkiko. Izo ngamba zirimo inama ntegurarubanza mu manza mbonezamubano, gushishikariza inzego n’abaturage bagana inkiko kugira umuco wo gukemura ibibazo mu bwumvikanye bitagombye kujyanwa mu nkiko, gutangaza ibyemezo by’inkiko ku buryo buri wese wifuza kuzigana yabyifashisha, ivugurura ry’inzego z’ubucamanza n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kunoza imikorere y’inkiko.

Uburenganzira ku mibereho myiza

Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa ku mibereho myiza, Komisiyo yibanze ku burenganzira ku ifunguro rikwiye, isuku y’aho barara, ubwiherero n’ubwogero. Cyakora, Komisiyo yasanze inyubako za Gereza ya Gicumbi, Rusizi, Musanze na Ngoma zikwiye kuvugururwa kuko zishaje.

Ishingiye ku byayigaragariye mu igenzura yakoze muri gereza 12, Komisiyo yasanze uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bwubahirizwa. Yasanze hakiri ikibazo cy’ubucucike buri hejuru uretse muri Gereza ya Nyanza n’iya Nyamagabe.

Cyakora, Komisiyo irasaba Urukiko rw’Ikirenga gukemura ikibazo cy’imanza zimaze amezi arenga 6 zitaratangira kuburanishwa.

Irasaba kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuvugurura gereza za Gicumbi, Musanze, Ngoma na Rusizi bigaragara ko zishaje.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyahawe Dr Léon Mugesera

Emma-marie

Uwari mu ‘Nterahamwe za Kabuga’ ari kumushinja

Emma-Marie

Abantu 43 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar