Image default
Ubukungu

ASA Rwanda yatangije Icyumweru cya Serivisi z’Abakiliya, ishimangira kubashyira ku isonga

ASA International (Rwanda) Plc yatangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe Serivisi z’Abakiliya 2026, yongeye gushimangira ko gushyira abakiliya ku isonga no kubaka icyizere hagati yayo n’abaturage ikorera ari inkingi ikomeye y’imikorere yayo.

Iki cyumweru kizizihizwa kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026. Cyatangirijwe ku Ishami rya ASA International (Rwanda) Plc rya Kimironko, mu gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Salifou Christian, abagize itsinda ry’ubuyobozi ndetse n’abakozi.

Mu gutangiza iki cyumweru, Umuyobozi Mukuru n’abandi bayobozi bifatanyije n’abakozi mu kwakira no guha serivisi abakiliya. Iki gikorwa cyagaragaje agaciro ASA International (Rwanda) Plc iha abakiliya bayo, kubatega amatwi no kubaha serivisi nziza kandi zijyanye n’ibyo bakeneye.

Salifou Christian, Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, yavuze ko abakiliya ari bo shingiro ry’ibikorwa by’ikigo, bityo kubaha serivisi nziza bikaba birenze gusa kubagezaho ibyo bakeneye.

Yagize ati: “Abakiliya bacu ni bo shingiro ry’ibyo dukora byose. Serivisi nziza ku bakiliya ntabwo ari iy’icyumweru kimwe gusa. Gushyira abakiliya bacu ku isonga ni byo shingiro ry’ibyo dukora byose buri munsi.”

Yongeyeho ko gushyira umukiliya ku isonga bifitanye isano ya hafi n’intego ya ASA International (Rwanda) Plc yo kugeza serivisi z’imari kuri bose no gufasha abaturage guteza imbere imibereho yabo.

Ati: “Iyo dutanga serivisi z’imari ziboneye kandi zigerwaho na benshi, ntabwo tuba dufasha umukiliya umwe gusa. Tuba dushyigikira ba rwiyemezamirimo, imiryango ndetse tunagira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’ubukungu muri rusange.”

Abakiliya ku isonga ry’iki cyumweru

ASA International (Rwanda) Plc ivuga ko Icyumweru cyahariwe Serivisi z’Abakiliya ari n’umwanya wo kurushaho kubatega amatwi, kumenya uko babona serivisi bahabwa no kuzirikana uruhare rwabo mu kunoza imikorere y’ikigo.

Marie Claire Muhawenimana, umwe mu bakiliya bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru ku Ishami rya Kimironko, yavuze ko umukiliya akeneye guhabwa agaciro, gutegwa amatwi no kubona serivisi zisubiza ibyo akeneye.

Yagize ati: “Twishimira ko duhawe agaciro kandi tugategwa amatwi nk’abakiliya. Serivisi nziza zituma tugirira ikigo icyizere kandi tukumva ko imikoranire yacu na ASA International (Rwanda) Plc itagarukira gusa kuri serivisi z’imari, ahubwo ko ibitekerezo n’ubunararibonye bwacu nk’abakiliya na byo bifite agaciro.”

Ibikorwa by’Icyumweru cyahariwe Serivisi z’Abakiliya bizabera mu mashami atandukanye ya ASA International (Rwanda) Plc ndetse no ku cyicaro gikuru. Abakozi bashishikarizwa kurushaho kwegera abakiliya no kubagaragariza indangagaciro zirimo ubunyamwuga, kubaha, kwihutira kubafasha no gutanga serivisi zinoze.

Nubwo hari icyumweru cyihariye cyo kwizihiza abakiliya, ASA International (Rwanda) Plc ishimangira ko kubaha serivisi nziza atari inshingano y’umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe gusa, ahubwo ari umuco ukwiye kuranga imikorere ya buri munsi.

Ikigo cyagize kiti: “Serivisi nziza ntabwo ari iz’icyumweru kimwe gusa. Gushyira abakiliya bacu ku isonga ni ishingiro ry’uburyo tubakorera buri munsi.”

Serivisi zitandukanye zigamije korohereza abakiliya

ASA International (Rwanda) Plc itanga serivisi zitandukanye z’imari hagamijwe gusubiza ibyifuzo n’ibikenewe n’abakiliya bayo.

Muri zo harimo Konti zisanzwe (Current Accounts), Konti zo kuzigama (Savings Accounts), inguzanyo nto (Small Loans), inguzanyo zigenewe ubucuruzi buto (Small Business Loans) ndetse n’inguzanyo zo kugura moto zikoresha amashanyarazi (Electric Motorcycle Loans).

Abakiliya kandi bashobora kugera kuri zimwe muri serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rya USSD kuri *576#, ndetse bagahabwa ubufasha bahamagara ku murongo utishyurwa wa 5002.

Serivisi zo kubitsa amafaranga ya rubanda (Public Deposit), zatangiriye ku mashami ya Kimironko na Kicukiro, ziteganyijwe kwagurirwa no mu yandi mashami hirya no hino mu gihugu. Ibi bizafasha abakiliya benshi kurushaho kubona uburyo bwizewe kandi bworoshye bwo kuzigama.

Abagore bangana na 70% by’abakiliya

ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa kandi kigamije inyungu, kikaba cyarahawe uburenganzira bwo gukora na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Cyashinzwe mu 2014, gitangira ibikorwa mu 2016. Intego yacyo ni ugutanga serivisi z’imari zigerwaho na benshi kandi zishingiye ku byo umukiliya akeneye, by’umwihariko abantu ku giti cyabo, abafite ubucuruzi buto ndetse n’abaturage bafite ubushobozi buke cyangwa batagerwaho bihagije na serivisi z’imari.

Abagore bangana na 70% by’abakiliya b’iki kigo. Kugeza ubu, ASA International (Rwanda) Plc ifite abakiliya bagera ku 22.000, bakirwa binyuze mu mashami 37 ari hirya no hino mu gihugu.

ASA International (Rwanda) Plc ni ishami rya ASA International, kimwe mu bigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi z’imari iciriritse. ASA International ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Londres kandi ikorera mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, ASA International Group yari ifite amashami arenga 2.100 ndetse n’abakiliya bagera kuri miliyoni 2,7 ku Isi.

Ibikorwa byayo bigendera ku ntego ikubiye mu ntero igira iti: “Creating Hope. Changing Fortunes”, igaragaza umuhate wo gutanga icyizere no gufasha abantu guhindura imibereho yabo.

Icyumweru cyahariwe Serivisi z’Abakiliya 2026 kikaba kibaye umwanya wo kongera gushimangira ko serivisi nziza, kumva ijwi ry’umukiliya no kubaka icyizere ari ingenzi mu guteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

Related posts

leta ibereyemo abaturage ideni rigera muri miliyari17 FRW

EDITORIAL

Equity Bank yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Umujyojyo Investment Group PLC

EDITORIAL

Ibyari urucantege ku bahinzi ba Kawa byakuweho-Video

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar