Image default
Amakuru

Nyabihu: Sagahutu wakoraga inzoga yitwa ‘Dunda Ubwonko’ yatawe muri yombi

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukwakira Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kora yafashe uwitwa Sagahutu Yotam w’imyaka 57, yafatanwe  litiro 1000 z’inzoga itujuje ubuziranenge, inzoga izwi ku izina rya “Dunda Ubwonko”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Segahutu yari yarakoze igisa nk’uruganda iwe mu rugo kuko ninaho ziriya nzoga zafataiwe.

Yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo kujya iwe kureba, twasanze ahafite igisa nk’uruganda kuko twasanze amaze gukora litiro 1000 ategereje abakiriya be baza kuzirangura. Hari kandi n’ibindi bikoresho bitandukanye yifashisha akora iyo nzoga.”

CIP Karekezi yavuze ko Segahutu iyo akora iriya nzoga  yifashisha ibintu bitandukanye birimo isukari ndetse n’umusemburo wa Pakimaya. Yakomeje avuga ko uruvange rw’ibintu yifashisha bitizewe bikaba aribyo bitera imyitwarire itari myiza ababinyoye.
Yagize ati  “Nk’uko inzoga ubwayo yitwa (Dunda Ubwonko) abayinyweye iyo bamaze gusinda bararwana bagakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa. Amakimbirane mu miryango  ndetse n’urundi rugomo rutandukanye. Iriya nzoga kandi ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayinyoye akaba yakwitaba Imana cyangwa ikamutera uburwayi kubera umwanda bayikorana.”
Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abaturage kwirinda izo nzoga bakajya bihutira gutanga amakuru, yanashimiye abakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya izo nzoga ndetse n’ibindi byaha batangira amakuru ku gihe. Yabibukije ko gukumira ibyaha bitaraba ari umusanzu wabo mwiza mu gukomeza kubumbatira umutekano igihugu gifite.
Inzoga zahise zimwenwa naho nyirazo, Segahutu Yotam ashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze acibwa amande hakurikijwe amategeko. Si ubwa mbere mu karere ka Nyabihu hafatirwa abantu bakora inzoga zitemewe kuko mu kwezi kwa Nzeri Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya abakora inzoga zitujuje ubuziranenge hafatwa litiro zirenga 1900.
SRC:RNP

Related posts

RWANDA: Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zandikiye Perezida Ndayishimiye ko zishaka gutahuka

Emma-marie

Perezida Kagame yashyize akadomo ku kibazo cya camera zashyizwe ahari ibyapa by’umuvuduko wa 40Km/h

Emma-Marie

Covid-19: Nyuma y’iminsi 40 ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar