Image default
Amakuru

CLADHO yanenze uburyo kwimura abaturage mu manegeka bikorwamo

Mu cyumweru gishize, Impuzamiryango CLADHO, yagejeje ibaruwa ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, iyisaba guhagurukira ikibazo cyo  kwimura abaturage mu manegeka kuko uburyo bikorwamo hari byinshi bitubahirizwa bityo bikaba bishobora gusubiza inyuma imibereyo n’iterambere ry’uwabikorewe.

Muri iyi baruwa yandikiwe Inteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, hamwe n’Umutwe w’Abadepite, bikanamenyeshwa Minisitiri w’Intebe,  CLADHO ivuga ko:

-Ingingo ya 10: Amahame remezo : mu gaka ka (e) kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo na (f) gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye: Aha CLADHO irasanga uburyo bukoreshwa mu kwimura abaturage mu manegeka utaberetse ahandi bari bujye kuba cyangwa ngo ubahe ingurane ku mitungo yabo bisubiza inyuma imibereho n’ubuzima bwiza by’abimuwe, kandi kutabaganiriza ngo basobanurirwe inzira bazanyuramo ngo bakurikirane uburenganzira bwabo ku mitungo yabo ari ukutubahiriza ihame ryo gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane busesuye,

-Ingingo ya 13: Ubudahungabanywa bw’umuntu :(1) Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, (2) Leta ifite inshingano yo kumwubaha, kumurinda no kumurengera n’ingingo ya 14 agace ka mbere kavuga ko Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe: CLADHO irasanga uburyo abimurwa mu manegeka, bavanwa mu byabo bakanasenyerwaho amazu batarabona aho bajya, bishobora gutuma bahura n’ihungabana, kandi ntibaba bubashywe ngo banarengerwe.

-Ingingo ya 23 : Ivuga ko Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe cyangwa ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa: Uburyo kwimura abantu mu manegeka no gusenya inzu zabo bikorwamo hifashishijwe abasore bitwaje ibikoresho byo gusenya bigaragara ko ari ukuvogera abaturage mu ngo zabo kuko hari naho bikorwa mu ijoro (Urugero: ibyakozwe mu Kagali ka Nyabisindu, isibo ya 9), ibi bikaba binyuranyije n’iyi ngingo.

-Ingingo ya 34 ivuga ko ‘’Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko: Kuba byaragaragaye ko abimurwa mu manegeka bavanwa mu mitungo yabo nta ngurane bahawe , CLADHO irasanga iyi ngingo iha abaturage uburenganzira ku mitungo yabo bwite itubahirizwa.

Mu by’ukuri Nyakubahwa Perezida wa Sena, Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ubusanzwe kwimura abantu bakishyurwa agaciro k’imitungo yabo bikorwa ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Aho itegeko rigena urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange, ndetse rikanagaragaza uko abahatuye bazimurwa, uko imitungo yabo ibarurwa ndetse n’uburyo agaciro kayo kagenwa, nyamara nta tegeko rishingirwaho mu kwimura abantu mu manegeka , ngo rinasobanure neza niba abaturage bazahabwa ingurane cyangwa batazazihabwa cyangwa niba bazafashwa gutuzwa ahandi kuko iryo tegeko nta rihari.

Dr Emmanuel SAFARI, Umunyamabang Nshingwabikorwa wa CLADHO.

Dushingiye  ku bubasha Sena y’u Rwanda ihabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2023,  mu ngingo yaryo ya 84 ivuga ko  Sena ifite umwihariko wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ingingo ya 10 y’itegeko Nshinga,

Dushingiye kandi ku bubasha Umutwe w’Abadepite uhabwa n’ Itegeko Ngenga N° 006/2018.OL ryo kuwa 08/09/2018 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, mu ngingo yaryo ya 57 igira iti ‘’Bisabwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite cyangwa n’Abadepite batanu (5) nibura, bikemezwa n’Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ushobora gushyiraho Komisiyo idasanzwe igenewe gushaka ibyafasha kumenya no gusobanura ibibazo byihariye.

Ku bw’izo mpamvu, CLADHO irasanga iki kibazo cyo kwimura abantu mu manegeka ari ikibazo kihariye, igasaba Inteko Ishinga amategeko ko hashyirwaho itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’amanegeka, rigasobanura neza icyo amanegeka aricyo, aho amanegeka aherereye, uburyo uwimuwe mu manegeka ahabwa ingurane cyangwa afashwa kubona aho gutura, hagashyirwaho n’itsinda ry’impuguke rihoraho rizajya ricukumbura rikanatanga amakuru y’ahantu hashobora kuzaba amanegeka mu gihe kizaza bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

CLADHO irasaba Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, gushyiraho Komisiyo idasanzwe igenewe gushaka ibyafasha kumenya no gusobanura ibibazo by’abantu bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu z’amanegeka n’uko bikorwa bitabangamiye uburenganzira n’ubwisanzure by’abaturage. Iyo Komisiyo kandi ikaba yakurikirana ikibazo cy’Abaturage bimuwe mu Murenge wa Remera, Akagali ka Nyabisindu,Umudugudu wa Marembo ya 2, Isibo ya 9 n’iya 5, abaturage bimuwe mu Mudugudu w’Iriba,Akagali ka Ngoma,Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, bagafashwa kubona aho berekeza ndetse bagahabwa n’amakuru ya nyayo ku bizakorerwa mu mitungo yabo, uburenganzira bazakomeza kuyigiraho cyane ko bayifitiye ibyangombwa bahawe n’inzego zibishinzwe. Igakurikirana kandi ikibazo cy’abaturage bimuwe Mahoko, ndetse n’ibyabimurwa mu bindi bice bafite ibibazo byihariye, maze igakora ubuvugizi ku nzego za Leta zibishinzwe.

Iyi barubwa yashyizweho umukono na , Dr Emmanuel SAFARI, Umunyamabang Nshingwabikorwa wa CLADHO.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Impaka ku mabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana umubyeyi utambitse agapfukamunwa umwana uri hejuru y’imyaka ibiri

Emma-marie

Leta yisubije by’agateganyo ubutaka budafite abo bwanditseho

Ndahiriwe Jean Bosco

Abagore bafite Ibinyamakuru mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar