Image default
Abantu

Kigali: Agahinda k’abaturage basenyewe inzu bagahabwa 90,000 FRW y’ubukode-Video

Bamwe mu bahoze batuye mu Isibo ya cyenda, Umudugudu wa Marembo ya kabiri, Akagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bari mu gahinda bavuga ko batewe n’ubuyobozi bwabasohoye mu nzu nta ngurane bahawe cyangwa ngo babereke ahandi batura uretse 90,000 FRW bahaye ngo bajye gukodesha.

Amazina y’abaduhaye amakuru twirinze kuyakoresha kuko ariko babyifuje.

Imiryango isaga 50 yari ituye mu Isibo ya cyenda niyo yasabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera kwimuka huti huti muri Gicurasi 2023. Bamwe muri bo bavuga ko babwiwe ko hari umushinga (batabwiwe) ugiye kuhakorerwa, abandi bakavuga ko babwiwe ko hagiye kuvugururwa imiturire hakubahwa ‘Etage’ abari bafite inzu bahagabwamo ibyumba.

Umwe muri aba baturage yatubwiye ko yari afite inzu yo kubamo hamwe n’inzu yo gukodesha yemeza ko aho yari atuye atari mu manegeka cyangwa mu gishanga, akibaza icyatumye yimurwa nta ngurane ahawe.

Yavuze ati “Badusohoye tariki 14/5/2023 dukura ibintu mu nzu ariko ntibazisenya, nta kintu na kimwe batubwiye kigiye gukorerwa ku butaka bwacu gusa bamwe muri twe bacaga ku ruhande bakabaza umuyobozi w’umurenge ngo yababwiraga ko hari ‘Project’ itavugwa igihe kuhakorerwa. Kuki batadukoresha inama ngo batubwire ikigiye kuhakorerwa? Twifuje kenshi ko twakorana inama n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali twarababuze twaranabandikiye banze kudusubiza.”

“Kuki badusohoye mu nzu zacu batateganije aho tujya kuba?”

Undi muturage yabwiye IRIBA NEWS ko babona ubuyobozi bwarabarenganyije.

Ati “Nari mfite inzu y’ibyumba bine barangije bampa ibihumbi 90 ngo ninjye gukodesha amezi abiri. Muri iyi Kigali ayo mafaranga yakodesha inzu ? sinanze iryo terambere bashaka kuhazana, ariko se kuki badusohoye mu nzu zacu huti huti batabanje guteganya aho tuzajya cyangwa ngo baduhe ingurane ikwiye? si mu manegeka kuko iyo haba amanegeka ntibaba bavuga ko bazahubaka etaje.”

Aba baturage bavuga ko nyuma yo gusohorwa mu mazu muri Gicurasi byabagizeho ingaruka zitandukanye dore ko bamwe nta kazi bafite ku buryo babasha gukodesha, abandi bakaba bafite amadeni ya banki. Ibi rero byatumye tariki 15/8/ 2023 hari abasubira mu mazu yabo.

Umwe muri bo yatubwiye ati “Nasubiye mu nzu yanjye kubera ko ntari mfite ubushobozi bwo kwishyura ubukode, ibihumbi 90 baduhaye mu kwa gatanu tukaba tugeze mu kwezi kwa 8 ntiyaba akiriho. Tariki 15 Nasubiye iwanjye nuko mu gitondo tariki 16 ubuyobozi bw’umurenge buraza buransohora inzu barayisenya hari n’izindi bashenye.”

Ikifuzo cy’aba baturage nuko bashakirwa inzu baturamo cyangwa se bagahabwa ingurane ikwiye, mu gihe ibyo byaba bitarakorwa bakemererwa gusubira mu nzu zabo dore ko hashize amezi atatu nta gikorwa kindi kirahakorerwa.

“Barabeshya twabakoresheje inama”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo yavuze ko ibyo aba baturage bavuga nta kuri kurimo.

Yagize ati “Ibyo bavuga sibyo. Abo baturage bimuwe ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Mbere yo kubimura inama zarakozwe bagirwa inama yo kwimuka bahabwa n’amafaranga yo kuba bagiye gukodesha[…]ubu inzego ziri kugenda zifasha abafite ibibazo byihariye, uwaba afite ikibazo cy’ubukode nawe yatwegera.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye IRIBA NEWS ko aba baturage basabwe kwimuka kubera ko aho bari batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Wowe urumva bishoboka ko abaturage babwirwa ngo musohoke mu nzu nta nama yabaye ?Tariki 18 /8 hakozwe inama babasobanurira ko bimuwe ku mpamvu z’uko batuye mu gishanga bimuwe kubera impamvu zo kurengera ubuzima bwabo.”

Mpabwanamaguru yakomeje avuga ko “Muri iyo nama abaturage basabye ko hakwihutirwa imishinga igiye kuhakorerwa banasaba ko bafashwa kubona aho baba babaye.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 tariki 17/08/ 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingiza, yabwiye abaturage bo mu ISIBO ya cyenda ko azabasura bagakorana inama, ariko bavuga ko ntawe babonye, ahubwo hagiyeyo umutekinisiye w’Umujyi wa Kigali bavuga ko ibisobanuro yabahaye bitabanyuze, bakaba bifuza ko bakorana inama n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Ines Nyinawumuntu abwije ukuri abasore bavuga ko batinye kumutereta-Video

Emma-Marie

Why raising the number of women in Sciences is critical for development

Emma-Marie

USA:Umuhanzikazi Lady Gaga watumuraga amasegereti 40 y’itabi ku munsi yarivuyeho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar