Image default
Iyobokamana

Iperereza ku bihayimana bareba filime z’ubusambanyi

Abihayimana n’abakozi ba arkidiyosezi gatolika ya Cologne mu burengerazuba bw’Ubudage bagerageje gushakisha (browse) amashusho y’imibonano mpuzabitsina (pornography) kuri mudasobwa z’akazi, nkuko byemejwe na Musenyeri mukuru waho.

Ibitangazamakuru byo mu Budage byavuze ko habayeho amagerageza agera ku 1,000 yo kureba ku mbuga za internet zitemewe kurebwaho. Ibyo byagaragaye ubwo iyo arkidiyosezi yamaraga ukwezi ikora amasuzuma y’uburyo bw’umutekano w’amakuru yo kuri mudasobwa.

Uwihayimana nibura umwe wo ku rwego rwo hejuru ni umwe mu bantu 15 batahuwe, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Kölner Stadt-Anzeiger.

Musenyeri mukuru wa Cologne, Rainer Maria Woelki, yavuze ko yategetse ko hakorwa iperereza ku babikoze.

Kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina kuri mudasobwa za arkidiyosezi birabujijwe cyane, cyo kimwe no kureba amashusho ku biyobyabwenge no ku bikorwa by’urugomo.

Byinshi muri ibyo bikorwa biteye inkeke byo kuri izo mudasobwa byari bijyanye n’imbuga za internet z’amashusho y’imibonano mpuzabitsina, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Kölner Stadt-Anzeiger.

Mu itangazo iyo arkidiyosezi yahaye BBC, Karidinali Woelki yavuze ko “ababajwe… no kuba abakozi baragerageje kugera ku mbuga z’imibonano mpuzabitsina”.

Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo ababikoze bazabibazwe, kandi ko ari “ingenzi kuri jye ko kuri ubu buri wese atacyekwa muri rusange”.

Arkidiyosezi ya Cologne yavuze ko amakuru yavuzweho mu nkuru y’igitangazamakuru cyo mu Budage yakusanyijwe ubwo hakorwaga igenzura ku bushobozi bw’ikoranabuhanga ry’iyi arkidiyosezi mu kuburizamo kugera ku mbuga “ziteje ibyago (urugomo, amashusho y’imibonano mpuzabitsina, ibiyobyabwenge, n’ibindi)”.

Yongeyeho ko “nta genzura ry’amakuru nyirizina yo kuri izo [aderesi za] URL” ryakozwe, ariko ko “nta bigaragaza ko imyitwarire ijyanye na byo igize icyaha”.

Ayo masuzuma, yakozwe hagati y’ukwezi kwa Gicurasi (5) na Kamena (6) mu mwaka ushize, ntabwo yari agamije by’umwihariko kugenzura imyitwarire y’abakozi cyangwa abihayimana, nkuko arkidiyosezi ya Cologne yabivuze.

Guido Assmann, Musenyeri wungirije (vicaire général) wa Cologne, yavuze ko iyi arkidiyosezi “izi neza” ikibazo, ariko ati: “Nshimishijwe no kuba uburyo bwacu bw’umutekano bukora neza”.

Hagati aho, urubuga rw’amakuru rwa Kiliziya Gatolika mu Budage, rwitwa Katholisch.de, rwatangaje ko abashinjacyaha ba rubanda barimo gukora iperereza ritandukanye ku mulayiki (umukristu usanzwe) watahuwe muri abo 15 bacyekwa, acyekwaho kugira “amakuru agize icyaha”.

Arkidiyosezi ya Cologne yabwiye BBC ko irimo gukorana “byuzuye n’abategetsi ba leta”, kandi ko uwo muntu bireba “ntagikora” muri iyo arkidiyosezi.

Aya makuru atangajwe nyuma y’urukurikirane rw’amahano yibasiye iyo arkidiyosezi ya mbere nini mu Budage, ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri.

Raporo yo mu 2021 yasanze hari hari abantu barenga 200 bakoze ihohotera n’abarenga 300 barikorewe – biganjemo abatagejeje ku myaka 14 – hagati y’umwaka wa 1975 na 2018 mu gace arkidiyosezi ya Cologne iherereyemo.

Muri Kamena uyu mwaka, polisi yasatse inyubako y’iyo arkidiyosezi, mu iperereza kuri Karidinali Woelki, ushinjwa kubeshya mu iperereza ku ihohotera ryakozwe na Winfried Pilz, Padiri wari ufite ikigo cyita ku bana. Pilz yapfuye mu 2019.

Arkidiyosezi ya Cologne yavuze ko ibyo Karidinali Woelki ashinjwa bicyeneye kwemezwa cyangwa kugaragazwa ko nta kuri kwabyo.

Mu mwaka ushize, Woelki yagejeje ubwegure bwe kuri Papa. Roma ntirafata icyemezo niba ibwemeye.

@BBC

Related posts

Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunyarwanda agizwe Karidinari

Emma-marie

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Papa Francis adashyigikiye abatinganyi

Emma-marie

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar