Image default
Iyobokamana

Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingira

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu madini n’amatorero atandukanye bari bafite umushinga w’ubukwe bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, bahisemo kwishyingira kuko batari bazi igihe aho basengera bazongera gukorera.

Imyiteguro yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana kuri bamwe mu basore n’inkumi yari igeze kure ubwo umuntu wa mbere urwaye Covid-19 yagaragaraga mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Abandi bari bararangije gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko, bakomwa mu nkokora na gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ n’andi mabwiriza ataremeraga ibirori n’amakoraniro y’abantu.

Mu Itorero rya ADEPR, akarere ka Gasabo, hari abasore n’inkumi bishyingiye muri ibi bihe bya Covid-19 barenga 50.

Umwe mu bishyingiye twaganiriye wifuje ko tutatangaza amazina ye, yagize ati “Twari twararangije gusezerana imbere y’amategeko hari hasigaye imbere y’Imana. Nahombye byinshi birimo ibirori ndetse n’ishema ryo gusezerana mu rusengero ariko nta kundi nzaba mbikora”.

Umugore we ati “Ubukwe bwacu bwagombaga kuba tariki ya 21 z’ukwa gatatu. Nari naraguze ibishyingiranwa hari n’abantu bari baratangiye kuntwerera, ntitwari tuzi igihe ibyo kuguma mu rugo byari kurangirira kandi nari ntwite. Ubu mbanye neza n’umugabo wanjye ndetse twiteguye kwibaruka”.

 “Nahombye ibirori!”

Nizeyimana Alphonse wo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo na ari mu bari abo. Agaruka ku gihombo yatewe na Covid-19 yatumye ibirori bye bidataha. Agira ati “Nahombye amafaranga nari narakodesheje icyumba cyagombaga kuberamo ibirori, nari narishyuye imodoka zagombaga kudutwara, nari narishyuye ½ ibiribwa ndetse n’imyambaro yanjye n’abagombaga kumperekeza. Ayo nahombye arenga miliyoni eshatu kandi urabyumva nta garuriro. Ariko ikintu gikomeye nahombye ni ibirori”.

Si igihombo cy’amafaranga gusa ahubwo no mu idini barahombye. Mu matorero ya gikirisitu atandukanye kwishyingira bifatwa nk’icyaha, ndetse hagatangwa n’ibihano bitandukanye birimo kubuzwa kugira umurimo ukora mu Itorero nko kuririmba, kuvuga ubutumwa n’ibindi. Uwafatiwe ibi bihano bitangarizwa mu ikoraniro ry’imbaga y’abakirisitu.

Dusabimana Albert atuye mu Murenge wa Gatsata asaba ADEPR kuzabadohorera. Agira ati “Nsanzwe ndi umuririmbyi, umugore wanjye na we yararirimbaga. Nifuza ko itorero ryatudohorera ntibadushyire mu kato bakoroshya ibihano tukazakomeza gukora umurimo w’Imana kuko natwe sitwe ni Corona”.

Si uguhana, ni ukurinda Itorero…

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR, Akarere ka Gasabo, Rev.Rutayisire Pascal, yabwiye Iriba News ko muri ibi bihe bya Covid-19 abasore n’inkumi bagize intege nke bakishyingira ku buryo budasanzwe.

Ati “Hari ingero nyinshi dufite zijyanye n’abo bantu bari bafite ubukwe: hari abari babufite tariki ya 21 na 28 z’ukwa 3, bwahagaze kubera amabwiriza n’ingamba zo kurwanya covid-19.’’

Akomeza avuga ko hari abari barasezeranye mu murenge hasigaye kujya mu rusengero, hari abandi bari barerekanywe mu rusengero bataragera ku rugero rwo kujya mu murenge mu muryango n’ibindi. Ngo hari n’abishyingiye nta muhango wundi bigeze bakora.

Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo, Rev Rutayisire agira ati “Kugeza ubu twebwe nk’itorero nta muntu numwe twari twafatira icyemezo, ahubwo turimo kubyigaho. Tuzagera igihe twicare turebe ukuntu tubafasha gishumba. Icyo tugamije si uguhana, ariko mu rwego rw’itorero ni ukurinda itorero kugira ngo ritinjirwamo n’imico itari myiza.’’

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 16 Kamena 2020, umwe mu myanzuro warimo nuko imihango yo gushyingirwa mu nsengero yemewe, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Urukundo rwa mbere (igice cya 1)

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Inkongi yibasiye Urusengero yica benshi barimo n’abana b’impanga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar