Image default
Mu mahanga

Gabon: Ubutinganyi bwakuwe mu byaha bihanwa n’amategeko

Nyuma y’umwaka umwe inteko ishinga amategeko muri Gabon yatoye ingingo yemeza kuvana ubutinganyi mu byaha bihanwa.

Ibi nibyemezwa n’umutwe wa sena hamwe na perezida, Gabon iraba kimwe mu bihugu bicyeya muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ihinduye amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina kimwe.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko umwaka ushize, iki gihugu cyari cyemeje itegeko rishyira ubutinganyi mu byaha bihanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu nini.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibi byatumye abantu bafite indi migirire mu mibonano mpuzabitsina (LGBT) bahohoterwa kurushaho ndetse bajya mu bwihisho.

Abadepite 48 batoye bemeza ko umushinga wo guhindura itegeko ryo mu 2019, mu gihe kimwe cya kabiri cy’aba bo batoye banga izo mpinduka.

Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi.

Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.

Amategeko ya Gabon na yo arakomeza kudashyingira abahuje igitsina, ibintu muri iki gihugu bikomeza gufatwa na benshi nka kirazira.

Umwe mu badepite wari ushyigikiye ko iri tegeko ridahindurwa yavuze ko bagenzi be batoye bemera izo mpinduka bahubanganyije imico n’imigenzo by’igihugu.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umubyeyi yapfuye afashe ikiganza cy’umwana we nawe urembejwe na Covid-19

Emma-marie

Umupolisikazi wahigwaga aregwa kwica bamusanze yapfuye ‘yirashe’

Emma-Marie

Za nzige zigeze i Delhi mu Buhinde

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar