Image default
Abantu Imyidagaduro

USA:Umuhanzikazi Lady Gaga watumuraga amasegereti 40 y’itabi ku munsi yarivuyeho

Lady Gaga uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Judas,Alejandro,Bad Romance n’izindi, yatangaje ko yatumuraga amasegereti 40 y’itabi ku munsi, ubu akaba yarabiretse.

Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko uyu muhanzikazi yatunguranye mu kiganiro kitwa ‘New Music Daily’ akavuga ko yamaze imyaka myinshi atumura amasegereti 40 y’itabi ku munsi, ariko ngo ubu yarariretse. Kumva ko uyu muhanzi yaretse itabi, byatunguye umunyamakuru baganiraga mu kiganiro kuri album ye ya gatandatu.

Lady Gaga yagize ati “Ndahiye ubuzima bwanjye ko ntagitumura itabi. Narabiretse burundu nagize gutya ndabireka.”

Lady Gaga yavuze ko ayatumuraga amasegereti 40 y’itabi ku munsi

Yakomeje atanga inama ku bashaka kureka itabi. Ati “Niba mutanywa itabi ntimukarinywe kuko kubireka birakomeye. Ubutumwa bworoshye kandi bw’ukuri.”

Lady Gaga ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi, uzwiho gukora udutendo dutandukanye nko kwifotoza yambaye ubusa, kwambara imyenda idasanzwe harimo n’ikoze mu nyama n’ibindi.

 

 

 

Related posts

Uwamaliya Fanette wigeze kuba umunyamakuru yitabye Imana

Emma-Marie

John Legend n’umuryango we mu gahinda gakomeye

Emma-marie

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’arc yavuze ‘Yego’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar