Image default
Abantu

U Bufaransa: Umuhanzi Manu Dibango yishwe na Coronavirus

Manu Dibango, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya jazz w’imyaka 86, yaguye i Paris  mu Bufaransa azize icyorezo cya Coronavirus

Dibango, yari azwi cyane mu ndirimbo yise Soul Makossa yo mu 1972, ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi mu kuvuza umwirongi.

Uyu musaza w’imyaka 86 yavangaga  jazz na funk akabihuza n’amajwi gakondo yo mu gihugu akomokamo cya Camerooun  .

Ku rubuga rwe rwa Facebook hashyizwe ubutumwa bugira buti “Dufite umubabaro mwinshi wo kubamenyesha urupfu rwa Manu Dibango, Papy Groove wacu.”

Inkuru dukesha Africa news iravuga ko gushyingura uyu mukambwe bikazakorwa mu muhezo, ubutumwa bwashyizwe kuri rubuga rwe rwa facebook bukaba busaba abakunzi b’uyu muhanzi kwihanganisha umuryango we banyujije ubutumwa kuri email.

Bavuze kandi ko hazaba umuhango wo kwibuka nyakwigindera igihe bizaba bishoboka. Abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Angelique Kidjo na Youssou N’Dour bifurije iruhuko ridashira Manu Dibango.

Ku rubuga rwa Twitter, Kidjo yashizeho video, yafashwe mu mezi ashize bari mu myitozo y’indirimbo Soul Makossa na Dibango. Yandikaho amagambo avuga ko Manu ariwe gihangange cya muzika muri Afurika.

Umuhunzi N’Dour yavuze ko Dibango yari umuhanga cyane mu kuvuza umwirongi, ikaba n’inshuti ye y’akadasohoka yongeraho ko yari ishama rya Afurika.

Manu Dibango, yavukiye mu Mujyi wa Doula mu 1933, icyo gihe igihugu cya Camerooun cyakoronizwaga n’Abafaransa. Yakuriye mu muryango w’abakristu b’aba Porotesitani , nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, akaba yarakuye gukunda umuziki mu rusengero.

Ubuhanga bwe mu kubuza umwirongi, akaba yarabukuye mu Bufaransa aho yize amashuri yisumbuye. Yitabye Imana amaze imyaka 60 ari umuhanzi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Rubavu: Abapadiri 3 bavuka mu muryango umwe

Emma-Marie

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’u Buzima

Emma-Marie

Rwamagana: Umwalimu aracyekwaho gusambanya umwana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar