Image default
Amakuru

Abagore bafite Ibinyamakuru mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa

Abagore bafite ibinyamakuru mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro bise WMOC ‘Women Media Owners for Change’ barakangurira abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kumenya uburenganzira bwabo bakirinda guhishira ababasambanyije.

Abagore bafite ibinyamakuru mu Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa

Muri iki gihe Isi yose ndetse n’u Rwanda bari mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kuri uyu wa 11 UKuboza 2020, Abagore 17 bafite ibinyamakuru mu Rwanda baganiriye n’abakobwa basaga 23 bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basambanyijwe bagaterwa inda batarageza imyaka y’ubukure.

Muri abakobwa b’indashyikirwa”

Mu kiganiro cyatanzwe n’ Umuyobozi wa WMOC, Peace Hillary Tumwesigire, yanyuzagamo akabaza aba bakobwa inzozi bari bafite bakiri bato benshi muri bo bakagaragaza gucika intege bavuga ko gusambanywa bakiri bato byabiciye inzozi.

Umwe muri bo yagize ati “Natewe inda mfite imyaka 16, inzozi nari mfite zo kwiga zahise zirangirira aho kuko ubu ngomba kwita ku mwana wanjye simfite uwo namusigira ngo nsubire mu ishuri”.

Umuyobozi wa WMOC, Peace Hillary Tumwesigire, yagize ati “Muri abakobwa b’indashyikirwa ntimukwiye gucibwa integer n’ibyababayeho ngo bigarike inzozi zanyu[…]nimuharanira kugera kure muzahagera, ikindi kandi mugomba muharanira kubaho neza mwebwe n’abana banyu kuko mufite igihugu kibakunda byose birashoboka”.

Yakomeje abasaba kwirinda ibishuko n’ibindi byabashora mu ngeso mbi, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka, abafite inzozi zo kwiga bakiga, abafite inzozi zo gukora indi mishinga bakayikora kuko hari amahirwe igihugu gitanga yo kugera kuri ibyo byose.

Baterwa ubwoba bigatuma badaharanira uburenganzira bwo

Ubuhamya butandukanye bwatanzwe n’aba bakobwa, bagaragaje ko ababakoreye aya mahano bakidegembya, ibi ngo biterwa nuko bamwe ababyeyi babo bagira uruhare mu gutuma badatangira amakuru muri RIB ku gihe, mu gihe abandi baba barijejwe ubufasha n’ibindi biguzi.

Hari uwavuze ati “Uwanteye inda yabwiye iwacu ko azamfasha kurera umwana bituma ntamurega. Ariko kuva nabyara yampaye Frw yo kugura ifu y’igikoma inshuro imwe gusa sinongeye kumubona”.

Undi ati “Sinigeze murega kubera ko yambwiye ngo nimurega azanyica”.

Umuyobozi wungirije wa WMOC, Marie Anne Dushimimana, yabasobanuriye ibikubiye mu itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018n riteganya ibyaha n’ibihano ku muntu wasambanyije umwana.

Yagize ati “Itegeko rirahari kandi rirasobanutse nta mpamvu yo kudatangira amakuru ku gihe ngo muharanire uburenganzira bwanyu, ababasambanyije babihanirwe”.

Umukozi ushinzwe, ubukungu n’iterambere mu Kagari ka Masoro, Mugemangango Claude, yashimiye abagize WMOC, kuri ibi biganiro n’inkunga yindi batanze mu gufasha aba bana, asaba ko gahunda nk’iyi yazakomeza.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020,hakiriwe ibirego by’ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842. Muri ibyo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura.

Ibyo byaha ngo byiyongereye ku kigero cya 19, 62% ugereranije no mu mwaka wabanje wa 2018/2019 ahabonetse ibyaha 9063.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bya Isange One Stop center 44 bitanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa. Insanganyamatsiko y’ibikorwa bijyanye no kurwanya ihohoterwa yibanda ku kubaka umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame yishimiye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu ugikomeje

Emma-Marie

Iki ni igihe cyo gukira ibikomere muri Amerika-Perezida Joe Biden

Emma-marie

Abanyamakuru bakwiye kugira ubumenyi bwimbitse ku buringanire-RGB

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar