Image default
Utuntu n'utundi

“Kurongora umugore umwe ni amaburakindi”

Umuhanga mu bijyanye n’ibitsina ‘Sexologue’ ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kurongora umugore umwe ari amaburakindi (kubura uko umuntu agira) umugabo wifite yakabaye arongora abarenze umwe.

Joe Darger, inzobere mu bijyanye n’ibitsina ‘Sexology’ avuga ko urebye uburyo ikiremwa muntu kiremye bitari bikwiye ko umugabo arongora umugore umwe, yongeraho ko kuba abagabo bo mu bihugu bitandukanye bahitamo kurongora umugore umwe babiterwa n’ubukene.

Inkuru dukesha urubuga rwa Huffington Post, ivuga ko iyi nzobere itunze abagore babiri b’ababyara yemeza ko ibayeho mu byishimo bisesuye iterwa no kuba yararongoye abagore 2.

Yagize ati “Ikintu cya mbere kinshimisha mu buzima ni imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina nicyo gikorwa kinezeza ikiremwa muntu ku rugero ntabasha gusobanura birenze uko abantu babitekereza. Umugabo urongora umugore umwe ni amaburakindi benshi babiterwa n’ubukene”.

Yakomeje avuga ko imibonano mpuzabitsina ishobora kuba igisobanura cy’ubuzima umuntu abayemo, iyo ubayeho wishimye bigaragarira muri icyo gikorwa waba utishimye nabwo ngo niho bigaragarira.

Avuga kandi ko imibonano mpuzabitsina ari cyo gikorwa kimaze imyaka myinshi cyane gikorwa kurusha ibindi ku isi.

Ariko uburyo ikorwamo buratandukanye cyane bitewe n’igihugu uherereyemo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umugabo yishwe n’isake ye

Ndahiriwe Jean Bosco

Bapfiriye umunsi umwe nyuma y’imyaka 64 bashakanye

Emma-Marie

Abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko isi yerekeza ku irimbuka rya muntu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar