Image default
Ubutabera

Rubavu: Gutinda kurangiza imanza bibangamira uburenganzira bw’abaturage

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu batangaza ko hari ubwo  batinda kurangirizwa imanza bikabangamira uburenganzira bwabo no guhabwa ibyo batsindiye ku gihe no guhabwa ubutabera.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Iribanews.com batangaza ko hari imanza z’abaturage zitinda kurangizwa ugasanga birabateza impungenge aho bamwe batekereza ko ari ubushake bw’ubuyobozi, abandi bagatekereza ko abo baburanye batanze ruswa, bigatuma bagira urwikekwe ku bayobozi.

Uwitwa Nyiramirimo Patricia wo mu Mudugudu wa Kabushonga, akagari ka Busoro, umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu avuga ko hari abaturage bamara igihe batararangirizwa imanza Kandi baratsinze mu nkiko, ngo rimwe na rimwe uwatsinzwe akaba ashobora gukoresha imbaraga z’umutungo afite agatuma uwamutsinze  atarangirizwa urubanza.

Ati ” Hari abantu benshi wumva bavuga ko batsindiye imanza mu nkiko ariko bagatinda kurangirizwa imanza Kandi baranaterewe Kashe mpuruza n’inkiko.”

Avuga ko igutuma abaturage batarangirizwa imanza ku gihe atazi impamvu ariko ko byakunze kugaragara, bigatuma abaturage bagira impagarara muri bo kuko badahabwa ibyo bemererwa n’amategeko ku gihe Kandi barabitsindiye.

Gusa Nyiramirimo avuga ko iki kibazo cyakunze kugaragara cyane mu gihe cyashize, kuri ubu kikaba kigenda kigabanyuka.

Avuga ko iyo umuturage atarangirijwe urubanza atera ikizere ubuyobozi, bikamutera umutima mubi ushobora gutuma yigomeka ku buyobozi cyangwa se afata icyemezo cy’imyitwarire mibi imbere y’abamuyobora, bitewe n’uko ababaye mu mutima kuko atahawe ibyo yemererwa n’amategeko.

Ngo ariko iyo umuturage arangirijwe urubanza ku gihe, bimwongerera ikizere agirira  Leta, bigatuma avamo umuturage mwiza Kandi wishimye kuko aba yakemuriwe ikibazo cye ku gihe, agahabwa ubutabera nk’uburenganzira bwe.

Nitegeka Jean Damascene, ni umuturage w’umudugudu wa Kabushonga, akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu avuga ko byigeze kumubaho amara igihe atararangirizwa urubanza yari yaratsindiye aho yabwirwaga ko Hari izindi manza zasojwe mbere y’urwe Ari nazo zatangiye kurangizwa ndetse n’urwe rukazagerwaho.

Nitegeka avuga ko yaje kurangirizwa urubanza, ngo n’ubwo byatinze ariko rwararangijwe, akaba yishimira ko yahawe ubutabera ariko akanasaba ko kurangiza imanza ku bayobozi b’inzego z’ibanze Ari nabo bahesha n’inkiko batari ab’umwuga byazajya byihutishwa mu rwego rwo guha ubutabera abatsinze imanza no kurinda abaturage gusiragira buri munsi mu buyobozi.

Ku bijyanye n’iki kibazo cyo kurangiza imanza bikorwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge Ari nabo bahesha b’inkiko batari ab’umwuga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin atangaza ko muri izo nshingano zo kurangiza imanza z’abaturage bahuriramo n’imbogamizi nyinshi zituma kurangiza imanza z’abaturage bitinda, ariko ko atari ubundi burangare ko ahubwo bisaba ubushishozi mu buryo bw”amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubageraho mu gihe byaba bidakoranywe ubushishozi.

Yagize ati ” Hari ubwo abaturage hataba inyangamugayo, babona umuyobozi mushya umuturage akaza kurangirisha urubanza rumaze nk’imyaka 20 rwararangijwe, bigasaba umuyobozi  ubushishozi bwimbitse kugira ngo atagwa mu mutego wo kurangiza urubanza ku nshuro ya kabiri Kandi bitemewe n’amategeko, kuko aba yibaza ukuntu urubanza rwamara imyaka ingana ityo rutararangizwa Kandi Hari hasanzweho ubuyobozi.”

Murenzi avuga Kandi ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagorwa no kurangiza imanza z’abaturage kuko ngo  kubihuza n’ubukangurambaga basabwa gukora mu baturage, kubakangurira gahunda za Leta no guteza cyamunara umutungo w’umuturage watsinzwe,  bwacya ukamusubira imbere umukangurira gahunda za Leta ngo bitoroshye.

Ati ” Twe nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga usanga tugorwa no  kwambara impu ebyiri, dusabwa gukora ubukangurambaga mu baturage, tugateza cyamunara umutungo w’umuturage, ibyo bintu byombi kubihuza mu by’ukuri buratugonga. Twagombye kuba mu gice cyo gukora ubukangurambaga ariko hakaba ikindi gice  gishinzwe kurangiza imanza kuko umuturage waterejwe umutungo n’ubwo aba yatsinzwe atishima nk’uko n’ uwatsinzwe ahora avuga ko arengana.”

Murenzi avuga ko kurangiza urubanza, bwacya ugasubira imbere y’umuturage umukangurira mituweli Hari ubwo usanga umuturage yarabaye umurakare ntakumve, ngo biragorana akaba  asanga bikwiriye guhinduka nk’ uko hashize igihe iki kibazo  kigaragarizwa  ubuyobozi bukuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba akomeza avuga ko hari n’imbogamizi bahura nazo zijyanye mu kurangiza imanza, kuko ngo  iyo habonetse amakosa mu rubanza warangije bikugiraho ingaruka kuko ujyanwa mu nkiko Kandi ukirwariza muri byose kuko Leta itakwishyurira avoka Kandi amakosa umuyobozi aba yaraguyemo byabaga ari mu nyungu z’akazi .

Ati ” Iyo urangiza urubanza arurangije nabi hakagaragaramo amakosa, ajyanwa mu nkiko,  nk’umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga biramugora kuko nta cyo Leta imufasha, haba mu kunganirwa mu nkiko no gutanga indishyi asabwa mu gihe atsinzwe urwo rubanza, ni mu gihe Kandi uba warabikoze mu nyungu z’akazi.”

Murenzi asaba Leta ko bajya bunganirwa mu gihe habonetse amakosa mu rwego rw’irangiza ry’imanza, umuntu ntabazwe ku giti cye Kandi yari mu kazi k’abaturage.

Uyu muyobozi agaruka kandi ku buryo bushya bahawe bwo kurangiza imanza z’abaturage binyuze muri system Nshya yashyizweho, aho kuri ubu batarimo kurangiza imanza kuko batarahugurirwa gukoresha iyo system, bikaba bitumye imanza abaturage batsindiye zitarimo kurangizwa muri iki gihe.

Murenzi akaba asaba ubuyobozi bw’akarere na MAJ   kwihutisha  amahugurwa ajyanye no gukoresha  iyo system  kugira ngo igikorwa cyo kurangiza imanza z’abaturage gikomeze.

Ati ” ubu twasabwe kurangiza imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ntiturahugurirwa system nshya tuzajya tubikoramo, byatumye imanza zatsindiwe n’abaturage zitarimo kurangizwa muri iyi minsi.”

Nabahire Anastase, umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’inzego z’ubutabera , ubwiyunge, amategeko na Gahunda  muri Minisiteri y’ubutabera n’Inama nkuru y’ubucamanza abajijwe igihe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bazahugurirwa ku buryo bushya bwo kurangiza imanza, avuga ko amahugurwa yatangiye mu turere tunyuranye tw’igihugu, Kandi ko azagenda agera no mu tundi buhoro buhoro ku buryo mu gihe kitarambiranye abahesha b’inkiko batari ab’umwuga Bose bazaba bamaze guhugurwa bagatangira kurangiza imanza z’abaturage hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Kuri icyo kibazo cy’amahugurwa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bategereje ngo bashobore kurangiza imanza z’abaturage, Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko muri aka Karere Aya mahugurwa yatangiye gutangwa, ariko ngo haracyari n’indi mirenge atarageramo harimo n’uwa Nyamyumba.

Akaba yemeza ko ayo mahugurwa azagezwa no mu yindi mirenge kugira ngo hatabaho imbogamizi mu kurangiza imanza z’abaturage.

Umuyobozi wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert

Yagize ati ” Ni byo amahugurwa ku buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kurangiza imanza z’abaturage, ariko yaratangiye mu mirenge imwe n’imwe, ariko hari n’indi atarageramo harimo n’umurenge wa Nyamyumba. Nayo turayizirikana, ayo mahugurwa azagezwayo vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa ubutabera barangirizwa imanza batsinze.”

Abaturage bw’akarere ka Rubavu barahumurizwa ko batarangaranywe mu gikorwa cyo kurangirizwa imanza, ko ahubwo bashonje bahishiwe kuko noneho bazajya barangirizwa imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga bikazabafasha kurangirizwa imanza ku gihe no guhabwa ubutabera bwuzuye.

Mugisha  Bénigne

Related posts

Rusesabagina abwiye urukiko ko ntaho yari ahuriye na FLN

Emma-marie

Beatrice Munyenyezi uregwa uruhare muri Jenoside yatangiye kuburana mu mizi

Emma-Marie

Urubanza rwa Idamange rwashyizwe mu muhezo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar