Image default
Mu mahanga

Amerika nayo “ntiheruka kubona” Kim Jong-un

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko “badaheruka kubona” Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru kandi bari gukurikiranira hafi ibivugwa ku buzima bwe, byatangajwe na Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika.

Pompeo yavuze ko bafite impungenge ko icyo gihugu gishobora kuba kibasiwe na coronavirus cyangwa n’icyorezo cy’inzara.

Kim w’imyaka 36, aheruka kuboneka mu ruhame tariki 12 z’uku kwezi, byatumye hakwira amakuru ko ashobora kuba arembye.

Mu cyumweru gishize ariko abategetsi muri Korea y’Epfo bavuze ko ibivugwa atari ukuri.

Hari amakuru ko uyu mutegetsi w’ikirenga wa Korea ya ruguru yaba yaragiye kwibera mu ihoteli iri kunyanja ahitwa Wonsan kugira ngo yirinde kuba yakwandura coronavirus.

Igihugu cya Korea ya ruguru cyafunze imipaka yacyo mu mpera z’ukwezi kwa mbere kubera iki cyorezo.

Mike Pompeo yavuze iki?

Ejo kuwa gatatu yabajijwe na Fox News kugira icyo avuga ku bivugwa ku buzima bwa Kim,  Pompeo yagize ati: “Ntiduheruka kumubona. Nta makuru tubifiteho ubu, turi kubikurikirana cyane. Hari impungenge ko hashobora kuba hariyo inzara, ibura ry’ibiribwa, no muri Korea ya ruguru”.

Avuga ko bari gukurikirana ibyo byose kuko bafite umugambi wo guca intwaro za kirimbuzi muri Korea ya ruguru.

Mu myaka ya 1990, icyorezo cy’inzara bivugwa ko cyahitanye abantu ibihumbi amagana muri Korea ya ruguru.

Kuwa mbere, Perezida Donald Trump yavuze ko afite “igitekerezo cyiza cyane” ku buzima bwa Kim, ariko ko “atakivuga”.

Perezida wa USA Donald Trump avuga ko yifuriza ibyiza Kim Jong-un

Yagize ati: “Icyo mwifuriza gusa ni ibyiza”.

Kuva mu 2018,Trump yabonanye na Kim inshuro eshatu, gusa umugambi wo guca intwaro kirimbuzi muri Korea ya ruguru ubu warasinziriye hashize amezi.

Ibihuha ku buzima bwe byahereye he?

Kim Jong-un aherutse kubura mu isabukuru ya sekuru, tariki 15/04. Uyu ni umwe mu minsi ikomeye mu mwaka, ni ivuka ry’uwashinze iki gihugu.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Kim nta na rimwe yari yasiba uyu munsi mukuru, bisa n’aho atapfa kuwuburamo gusa nta mpamvu.

Kuva ubwo, kubura kwe byahise bikwiza ibihuha, nta kuri nyako kuramenyekana ku bivugwa.

Ubwo aheruka kuboneka tariki 12/04 yariho agenzura indege z’intambara mu mashusho bitazwi neza igihe yafatiwe. Yabonetse ameze neza bisanzwe.

Mbere yari yayoboye inama ya politiki ikomeye nk’uko itangazamakuru rya leta ribivuga. Gusa kuva ubwo ntiyongeye kuboneka.

Related posts

Kenya: Bataburuye imirambo 47 y’abo bicyekwa ko ‘bishwe n’inzara babisabwe n’umukuru w’idini’

Emma-Marie

Karidinali agiye kuburanishwa ku kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatolika

Emma-Marie

Tanzania: Indwara y’amayobera imaze guhitana batanu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar