Image default
Mu mahanga

Umugabo yasanze mu bana 25, abe ari 15 gusa

Muri Uganda haravugwa umugabo w’umukire wakoresheje ibizami byo kwa muganga byo kumenya niba abana 25 yita abe ari abe koko, asanga 15 gusa nibo be by’ukuri. Ibi byatumye abandi bagabo bo muri kiriya gihugu bahagurukira gukoresha ibizami ngo bamenye niba koko abana bita ababo aribo bababyaye.

Mu gihe hari amakuru yo kwiyongera cyane kw’abagabo bo muri Uganda bashaka gukorerwa ibizamini byo kwa muganga byo kumenya niba koko ari bo ba se w’abana babo, hari kwiyongera ubwoba ko ibi bishobora gusenya imiryango ndetse bigahungabanya abana mu bitekerezo. 

Iki kibazo cyabaye ingingo irimo kugibwaho impaka cyane muri icyo gihugu kuva ubwo ikinyamakuru cyatangazaga inkuru ivuga ko umucuruzi w’umuherwe uzwi cyane wari ufite abagore benshi n’inshoreke (abagore bo ku ruhande) yagiranye amakimbirane n’umwe mu bo bashakanye, bituma uwo mugabo amusaba ko hakorwa ibizamini byo kwa muganga byo kumenya niba ari we se w’abana, amakuru avuga ko byagaragaje ko uwo mugabo ari se w’amaraso w’abana 15 gusa mu bana be 25 bose hamwe.

Uwo muherwe n’umuryango we nta cyo barigera babivugaho ku mugaragaro, ndetse iyo nkuru ntiyigeze igenzurwa mu buryo bwigenga.

Should DNA tests be made compulsory for babies? - Daily Trust

Ariko iyo nkuru yakwirakwiriye nk’umuriro wo mu gasozi ndetse yateje impaka nyinshi mu mezi macye ashize, bituma abadepite basaba bashimitse (bakomeje) ko abagabo bareka gushyira imiryango n’abana babo mu masuzuma (ibizamini) atuma bagira ihungabana.

Mu nteko ishingamategeko, Minisitiri wa Uganda ushinzwe iterambere rishingiye ku mabuye y’agaciro, Sarah Opendi, yagize ati: “Mureke tubeho nk’uko abasokuruza bacu babagaho. Umwana uvukiye mu nzu ni umwana wawe”.

Nubwo nyuma yasobanuye amagambo ye, akongeraho ko niba umugabo ashaka gukoresha isuzuma ryo kumenya niba koko ari we se w’umwana, bikwiye gukorwa igihe umwana avutse – ntibibe igihe yamaze kuba umuntu mukuru.

Igihangayikishije kurushaho, ikinyamakuru Monitor kitari icya leta cyatangaje ko gupima harebwa niba umugabo ari we se koko w’umwana, byateje urugomo mu ngo, polisi yataye muri yombi Umunya-Israel uba muri Uganda uvugwaho kwica umugore we nyuma yuko ibyavuye mu kizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) bigaragaje ko atari we se w’umwana wabo w’amezi atandatu. Uwo mugabo ntabwo arashyirirwaho ibirego.

Hagati mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, Minisitiri wa Uganda w’umutekano mu gihugu, Simon Mundeyi, yavuze ko habayeho kwiyongera kwikubye inshuro 10 kw’ubusabe bw’ayo masuzuma, akorwa hapimwa DNA ya se w’umwana n’iy’umwana.

Yongeyeho ati: “Ku munsi muri rusange twari tumenyereye kwakira ubusabe 10 mu isuzumiro [lab] rya leta ryacu rikora isesengura.

“Ubu ku munsi muri rusange turi kugera ku [busabe] 100 kandi imibare iracyakomeje kwiyongera”.

Amavuriro atari aya leta na yo yabyungukiyemo, ashyira amatangazo yo kwamamaza inyuma ku modoka zitwara abagenzi za ‘taxi’ ndetse no ku byapa, amenyesha abantu ko atanga izo serivisi z’isuzuma.

Ibi byatumye habaho guhangayika ko ibisubizo by’isuzuma bishobora kuba atari ukuri, cyane cyane nyuma yuko hamenyekanye amakuru ko hari ibikoresho byo gupima bicyekwa ko atari ibya nyabyo byinjijwe muri Uganda mu buryo bwa magendu.

Minisiteri y’ubuzima yagize icyo ikora, igabanya ‘laboratoires’ za leta zo gupimiramo ibyo bizamini zisigara ari eshatu gusa nubwo umukuru w’urwego rw’ubuvuzi muri iyo minisiteri, Daniel Kyabayinze, yavuze ko ku mbuga nkoranyambaga hari ugukabiriza ukwiyongera kw’ibyo bizamini kurusha ukwiyongera kwabyo.

Ariko yavuze ko hari ingamba zirimo gufatwa kugira ngo imiryango ibone ubujyanama n’ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe hakozwe ibyo bizamini.

Dr Kyabayinze yabwiye BBC ati: “Twabonye ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batekereza ko ibizamini byo kumenya se w’umwana bihungabanya imiryango kandi ko bishobora guteza urugomo rwo mu ngo.

“Turashaka gutuma ibyo bitaba bitewe n’igisubizo gitanzwe”.

Uko abaturage babibona kuratandukanye, muri izi mpaka zabaye urudaca muri Uganda – kuva mu tubari kugeza mu nteko ishingamategeko; kuva muri za ‘taxi’ kugeza kuri Twitter, iyi isigaye izwi nka X.

Bwette Brian, utuye mu murwa mukuru Kampala akaba anashyigikiye ibi bizamini, yabwiye BBC ati: “Ntekereza ko umugabo afite uburenganzira bwo kumenya niba ari we se w’abana cyangwa atari we.

“Abana ni inshingano kandi buri mwana agomba kumenya umuryango aherereyemo”.

Tracy Nakubulwa, undi muturage w’i Kampala, we utemeranya na we, yagize ati: “Nabonye ingo zishimye [zinezerewe] n’imiryango batandukana kubera ikibazo cy’isuzuma ryo kumenya se w’umwana – kandi abana ni bo bari kubirenganiramo”.

Impirimbanyi mu burenganzira bwa muntu Lindsey Kukunda yavuze ko kuba abagore rimwe na rimwe bagirana umubano wo mu ibanga n’undi mugabo, kugira ngo umugore abonere umugabo we umwana, “si bishya”.

Yagize ati: “Abakurambere bacu barabikoraga, abasokuruza bacu barabikoraga, ba mama bacu barabikoze”.

Kukunda avuga ko iyo umugabo n’umugore bagize ikibazo cyo kubona abana, akenshi umugabo yegeka ku mugore ibibazo byo kubura urubyaro, mu gihe “mu muco wa kinyafurika, niba umugore adashoboye kubyarira abana umugabo we, bizamuviramo gatanya cyangwa yirukanwe mu rugo.

“Rero icyo aba bagabo batabona ni uko umugore wabahaye abana [aba] yaryamanye n’undi mugabo – ngo aguhe umwana ushaka”.

Kukunda yashinje abagabo bashaka gukoresha ibizamini byo kumenya niba koko ari ba se w’abana kugira indimi ebyiri (kwikunda).

Ati: “Ni ibintu bisanzwe ku bagabo kubyarana n’inshoreke bakazana abana mu rugo ariko abagore barera aba bana nk’ababo bwite”.

Freddie Bwanga, umuhanga mu binyabuzima bitaboneshwa ijisho (microbiology), yavuze ko isuzumiro rya leta aho akora ritabayemo ubwiyongere bw’abasaba gupimwa DNA ngo hamenyekane ko ari bo ba se b’amaraso b’abana babo, ariko avuga ko ubu iyo ngingo yarushijeho kumenyekana muri rubanda.

Avuga ko mu kazi ke ko muri iyi myaka ya vuba aha ishize, yasanze hagati ya 60% na 70% by’ibisubizo byemeza isano y’amaraso hagati ya se n’umwana.

Naho ku bari hagati ya 30% na 40% ibisubizo byasanze nta sano iri hagati ya se n’umwana, avuga ko igisubizo akenshi cyavuyemo inyungu yo “gufasha abana kujyanwa aho bavuka”.

Kandi, bamwe ni ko bashobora kubivuga, kwisuzumisha ni byiza kurusha kugendera ku buryo bwo mu muco bumaze imyaka n’imyaka – nko gusiga amavuta y’inka ku rureri (cordon ombilical/umbilical cord) rw’umwana, ukarushyira mu gatebo kuzuye amazi.

Mu gihe urwo rureri (urureri) rurerembye hejuru – nkuko umushakashatsi mu by’umuco yabibwiye ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda – biba bivuze ko uwo mwana ari uwo muri uwo muryango.

Ariko umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima muri Uganda ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Margaret Muhanga, yavuze ko bidacyenewe ko abagabo bashaka gukoresha isuzuma ryo kumenya niba koko ari ba se w’abana.

Yagize ati: “Ikintu icyo ari cyo cyose utazi ntigishobora kukwica. Niba utazi ko uyu ari umwana wawe, ntibizagushengura umutima. Ariko nubimenya, umutima wawe uzashenguka”.

@BBC

Related posts

Christophe Nangaa na Corneille Nangaa: Abavandimwe batavuga rumwe

Emma-Marie

Covid-19:Mu Bushinwa no muri Afurika y’epfo hatahuwe itsinda ry’abakora inkingo mpimbano

Emma-Marie

RDC: Itariki y’amatora ya Perezida yamenyekanye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar