Image default
Amakuru Politike

Covid-19: Nyuma y’iminsi 40 ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Guhera ku wa mbere, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho andi mabwiriza yorohereza abantu gusubira mu mirimo imirimo imwe, aya mabwiriza akazamara ibyumweru bibiri.

Guverinoma y’u Rwanda yoroheje amabwiriza ya ‘Guma mu Rugo’ yari amaze ukwezi n’iminsi 10 ‘iminsi 40’  Serivisi zimwe na zimwe zigiye kongera gutangwa. Izo ngamba zizakurikizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi, mbere y’iyo tariki, abantu bazakomeza kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo uko byari bisanzwe.

Nkuko bigaragara mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, kuva kuwa mbere tariki 04/05/2020 abantu bazongera gusubira mu bikorwa byabo bimwe na bimwe, ibindi bikomeze gufungwa.

Iri tangazo rivuga ko kuva kuwa mbere abaturage bazaba bamerewe gukora imirimo yabo ariko ntibemererwe kuva mu ngo zabo guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Imirimo y’ubushabitsi (business) ya leta n’abikorera izasubukura, amasoko azongera gufungura ariko hakora 50% by’abayacururizamo, Hoteli na za Restaurent zizatangira gukora ariko zifunga saa moya z’ijoro.

Guma mu Rugo yorohejwe

Abantu bakora siporo ku giti cyabo bazemererwa kwitoza ariko inyubako nini z’imikino n’imyidagaduro, zizakomeza gufungwa.

Gutwara abantu kuri moto nabyo, uburyo bukoreshwa n’abantu benshi mu mijyi, burakomeza gufungwa, gutwara abantu mu mudoka rusange bizasubukurwa ariko ingendo hagati y’intara ntizemewe

Amashuri arakomeza gufungwa kugeza mu kwa cyenda, insengero, utubari, n’amateraniro yose y’abantu benshi birakomeza guhagarikwa. Imipaka irakomeza gufungwa hinjira gusa ibicuruzwa n’Abanyarwanda batashye.

Iri tangazo rivuga ko abantu bazakomeza kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima arimo kwirinda kwegerana ari benshi, gukaraba intoki kenshi no kwambara agapfukamunwa igihe cyose bagiye ahari abandi mu gihe imihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30 bayitabiriye.

Ibikorwa bimwe na bimwe bigiye gusubukurwa

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.

Uko Covid-19 ihagaze gite mu Rwanda

Imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hamaze kuboneka abantu 243 banduye coronavirus, muri bo 104 barakize, nta muntu numwe irica.

Hagati aho ariko abanduye bakomeje kwiyongera kuko nko mu minsi irindwi ishize (24 – 30/04) habonetse abantu 84 bashya banduye Covid-19 ugereranyije no mu minsi irindwi yabanje ahari habonetse 16. Kuzamuka kw’iyi mibare ngo bikaba biterwa n’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abakorana nabo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

NISR board of directors acknowledges pioneering data initiatives

Emma-Marie

I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima

Emma-Marie

Bugesera: Abana bafite ikibazo cy’imirire bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar