Image default
Amakuru

Abakoresha imodoka za “Hybrid” bafite ikibazo cy’ingutu

Abatunze imodoka zikora zisimburanya lisansi cyangwa mazutu n’amashanyarazi, bavuga ko iyo batiri zazo zigize ikibazo kubona izizisimbura bibahenda bigatuma basigara bakoresha ibikomoka kuri peteroli. 

Impuguke mu bidukikije zisanga ibi byakoma mu nkokora ingamba zo kugabanya ibinyabiziga bihumanya ikirere.

Kayigema Amani Sajad afite imodoka ishobora gukoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli ibisimburanya.

Iyi modoka ye yo muri 2005 ifite ikibazo cya bateri ituma yakoresha amashanyarazi.

Umukanishi w’izi modoka za hybrid, Muhirwa Jean Felix asobanura ko iki kibazo cya bateri yazo giterwa n’uko ziba zarakoze igihe kirekire mbere y’uko zoherezwa gucuruzwa mu Rwanda.

Kuri ubu kugura bateri nshya no kuyisimbuza ishaje bikenera hafi miliyoni 4 mu mafaranga y’u Rwanda, bituma abatunze imodoka za hybrid bamwe bahitamo gukoresha moteri ya esansi cyangwa mazutu iyo batiri igize ikibazo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatumiza bakanacuruza moto n’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, Rukutana Donald agira inama abagura izi modoka kujya bagura inshya kugira ngo birinde ibi bihombo.

U Rwanda rufite intego y’uko muri 2030, mu gihugu hazaba hari ibinyabiziga by’amashanyarazi bigizwe na 8% by’imodoka nto, 20% bya bisi nini, 25% bya bisi nto na 30% bya moto.

Ni yo mpamvu mu 2021 Leta yigomwe amafaranga y’imisoro agera kuri miliyoni 498.7 Frw yari kwishyurwa n’abinjiza imodoka za hybrid mu gihugu kugira ngo zirusheho kwitabirwa.

@RBA

Related posts

Amagi y’isazi yitezweho kuzakemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo mu Rwanda

EDITORIAL

Nyabihu: Sagahutu wakoraga inzoga yitwa ‘Dunda Ubwonko’ yatawe muri yombi

Emma-marie

Uwahoze ari umukozi wa Facebook yamennye amabanga yayo akomeye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar