Image default
Amakuru Politike

Gakenke: Abantu 6 bahitanwe n’imvura

Imvura idasanzwe yaraye iguye yahitanye abantu batandatu bo mu Murenge wa Muzo, igice cy’umuhanda Kigali-Musanze nacyo cyangijwe n’ibitengu byawuguyemo.

Urupfu rw’aba baturage rwemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, wabwiye Radio Rwanda ko mu ijoro ryakeye haguye imvura nyinshi kugeza  no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2020 iracyagwa.

Yagize ati “Abaturage babiri ni inzu yabaguyeho, abandi babiri ni amazi yavuye mu kagezi kamanuka mu misozi y’ahitwa za Ndusu yamanutse ayobera mu ngo z’abaturage bane. Abapfuye bose hamwe ni abaturage batandatu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imihanda myinshi yafunzwe n’inkangu yatewe n’iyi mvura. Ati “Umuhanda munini Kigali-Musanze kuri Buranga n’ahitwa Kivuruga ibitengu byafunze umuhanda ubu twahamagaye ‘NPD COTRACO’ ngo badufashe.”

Iyi foto yafashwe mu 2016, ubwo hashyingurwaga abantu 36 bari bahitanwe n’imvura mu ijoro rimwe

Yakomeje avuga ko ubu hari imirongo miremire y’imodoka yahereye saa kumi z’ijoro. Uretse uyu muhanda munini, n’umuhanda uva ku Karere ka Gakenke ujya ahitwa Janja nawo wafunzwe n’ibitengu.

Abaturage bahitanwe n’iyi mvura ntibari batuye mu manegeka nkuko byemezwa n’ubuyobozi, ahubwo ngo ubukana bw’imvura idasanzwe nibwo bazize. Abari batuye mu manegeka, ubuyobozi bukaba bwari bwarabimuye bubashyira hamwe mu mpinga z’imisozI, abandi bacumbikishirizwa mu mashuri.

Mu Murenge wa Muzo kandi hakaba hari imiryango 24 yari yaracumbikishirijwe mu Kigo cy’ishuri, imvura ikaba yashenye ibyumba bibiri mu byo bari bacumbitsemo, ubu nabo bakaba bahungiye ku musozi iri hafi aho.

Si ubwa mbere imvura idasanzwe ihitana ubuzima bw’abaturage bo mu Karere ka Gakenke, kuko nko muri Gicurasi 2016 yahitanye abantu 36 mu ijoro rimwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG

EDITORIAL

Rubavu: Abacyekwaho kwica abana bane batawe muri yombi

EDITORIAL

Tripartite agreement to tackle crop market crisis, boost productivity  

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar