Image default
Politike

Ibihe bidasazwe turimo ntibyatubuza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi igihugu kirimo bidashobora kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi.

Inkuru dukesha RBA ivuga ko umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata wabereye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame we Jeannette Kagame aho yabanje kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi zishyinguye muri urwo rwibutso.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hacanwe urumuri rw’ikizere

Aha ku rwibutso rwa Kigali kandi, Umukuru w’igihugu na Madame we Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw’icyizere, umuhango wanitabiriye n’uhagarariye abadiplomates bakorera mu Rwanda, abandi bayobozi bakuru b’igihugu, Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA, ndetse n’abahagarariye imiryango ifite abayo bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali.

Mu ijambo yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi, Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda ku bw’uruhare rwabo mu kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko uburyo bwo kwibuka uyu mwaka bugoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu kuko nta buryo bwo kwegerana ngo buri wese ahumurize mugenzi we nkuko bisanzwe bikorwa bitewe n’ingamba zo zafashwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi.

Ngo nubwo bimeze bityo ariko, umukuru w’igihugu yashimangiye ko ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo bitabuza abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka, agaragaza ko icyahindutse ubu ari uburyo bizakorwamo kuko kwibuka ubwabyo bizahoraho mu rwego rwo guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi no gufata mu mugongo abarokotse.

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe abanyarwanda bibuka ibyo buri wese yatakaje ku giti cye  ndetse n’igihugu muri rusange, ababyiruka ubu n’abazabakomokaho bazakomeza kwigishwa aya mateka n’amasomo igihugu cyayakuyemo.

ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Aha yagaragaje ko muri ayo masomo harimo gukomeza ubumwe bw’abenegihugu, agaciro k’ubuyobozi bwiza, ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda, byose bikazakomeza gufasha igihugu guhangana n’ibibazo byose kinyuramo.

Kwibuka ku nshuro ya 26 abazize jenoside yakorewe abatutsi bibaye mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, ari nayo mpamvu abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo, gahunda n’ibiganiro byo kwibuka bakazajya babikurikira ku bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Photo:RBA

 

Related posts

Perezida wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

Emma-Marie

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Emma-marie

Muri ibi bihe hari abakozi batemerewe kujyana imodoka mu kazi kubera ubwinshi bwazo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar