Hari byinshi bigitangazwa ku buryo FĂ©licien Kabuga yafashwe, Koloneri Eric Emeraux ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa avuga Kabuga yari uwa kabiri inyuma ya Osama Bin Laden mu bantu bashakishwaga ku isi, anavuga uko bamugezeho.
Kabuga azasubira mu rukiko kuwa gatatu aburana ku kuvanwa mu Bufaransa, ibyo uruhande rwe rutifuza, mu gihe urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rusaba ko ajyanwa muri gereza y’ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi.
Koloneri Emeraux yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo bahawe amakuru na polisi y’Ubwongereza ko Kabuga ashobora kuba ari mu Bufaransa cyangwa mu Bubiligi.
Polisi y’Ubwongereza yari imaze kubona ko umwe mu bana (ni umuntu mukuru) ba Kabuga buri gihe yavaga mu Bwongereza akajya mu Bubiligi no mu Bufaransa nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.
Bifashishije ikoranabuhanga rya telephone bakurikiranye ingendo z’uyu muntu i Asnières-sur-Seine aho Kabuga yafatiwe, bakurikirana n’abandi bantu bo mu muryango we bahagendaga.
Ubwo mu Bufaransa bahagarikaga ubuzima busanzwe (lockdown) kubera coronavirus, umwe muri bo we yakomeje kujya aho Kabuga yari acumbitse.
Koloneri Emeraux avuga ko bemejwe neza ko uwafashwe ari Kabuga nyuma y’ibipimo yakorewe bahereye ku bindi bipimo bya DNA byari byarafashwe ubwo yacikaga abamuhigaga amaze kuvurirwa mu Budage mu 2007.
Ati”Kuri twe, abantu bashakishwaga kurusha abandi ku isi ni babiri. Hari [Osama] Bin Laden ubu wapfuye… inyuma ye hari FĂ©licien Kabuga wari numero ya kabiri”.
Kugeza ubu ntiharamenyekana abafashije Kabuga kwihisha ubutabera mu myaka 26 ishize, Koloneri Emeraux avuga ko nabo batazi neza igihe Kabuga yagereye mu Bufaransa.
Muri Kenya aho bivugwa ko yahungiye nyuma ya Jenoside, umunyamakuru William Manuhe wagerageje kumushyikiriza FBI yishwe mbere gato y’uko abigeraho.
John-Allan Namu, undi munyamakuru wo muri Kenya wagerageje gukurikirana aho Kabuga yari yihishe, nawe yabwiye BBC ko yahuye n’ibibazo kugeza ubwo ari we ujya mu bwihisho.
Aba bombi bemeza ko Kabuga yari akingiwe ikibaba n’abantu bakomeye.
Namu avuga ko abari bamukingiye ikibaba atari abo muri Kenya gusa ahubwo no mu yandi mahanga yagendagamo.
Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda, yabwiye BBC ko “muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Emmanuel Macron mu Bufaransa hari byinshi byahindutse” mu gukurikirana abaregwa jenoside.