Image default
Mu mahanga Politike

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

Ku majwi 68%, Gen.Maj. Evaliste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi.

Akanama gashinzwe amatora mu Burundi kamaze gutangaza ko Evariste Ndayishimiye umukandida w’ishyaka rya CNDD-FDD ariwe watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu n’ amajwi 68,72%, mu gihe uwo bari bahanganye Agatho Rwasa yagize 24,19%.

Iyi komisiyo y’amatora ko hiyandikishije gutora abantu bagera kuri miliyoni 5,115, 418 naho abatoye bakaba ari 87% byabo.

Urutonde rw’uko abakandida barindwi bakurikiranye mu majwi yatangajwe;

  • Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD) – 68,72%
  • Agathon Rwasa (CNL) – 24,19%
  • Gaston Sindimwo (Uprona) – 1,64%
  • Domitien Ndayizeye (Kira Burundi) – 0,57%
  • Léonce Ngendakumana (FRODEBU) – 0,47%
  • Nahimana Dieudonné – 0,42%
  • Francis Rohero – 0,20%

Mu matora y’abadepite ishyaka CNDD-FDD naho ryagize imyanya myinshi kuko ryagie amajwi 68% rikurikirwa na CNL ryagize 22%, Uprona igira 2%, abandi bakandida bigenga n’amashyaka bagira amajwi atageze kuri 1%.

Niba nta gihindutse, Evariste Ndayishimiye niwe utorewe kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi.

Ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku buryobwa burundu bitangazwa tariki 04/06/2020, naho perezida mushya watowe akarahira tariki 20/08/2020.

Related posts

Joe Biden yemeye kuba yakorana inama na Putin

Emma-Marie

U Bufaransa: Umugabo yarashe padiri amukekaho kumusambanyiriza umugore

Emma-marie

Ethiopia irashinjwa kwica abasirikare ba Sudani

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar