Image default
Abantu Politike

Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi ni muntu ki ?

Evariste Ndayishimiye asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Afatwa nka soma mbike wa Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza.

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

BBC ivuga ko Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi. Mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Evariste Ndayishimiye afatwa nka ‘Soma mbike ‘ wa Petero Nkurunziza

Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994.

Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000, Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umunjyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Evariste Ndayishimiye afite umugore umwe n’abana 8

Mu kwiyamamaza kwe, Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.

Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukomeza umubano n’amahanga ndetse n’umubano hagati y’u Burundi n’imiryango itandukanye.

Related posts

U Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yiga ku bibazo bivugwa ku mupaka wa Nemba

Emma-marie

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

Emma-Marie

“Mbere yo kujya kwiyahura yavuze ko ubuzima bwamunaniye”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar