Image default
Politike

U Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yiga ku bibazo bivugwa ku mupaka wa Nemba

Kuri uyu wa 26 Kanama 2020 Ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi hateraniye inama yiga ku bibazo byakunze kuvugwa kuri uyu mupaka bijyanye n’umutekano muke.

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Brig.Gen. Vincent Nyakarundi, Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, u Burundi bukaba buhagarariwe na Col. Ernest Musaba uyobora urwego rw’iperereza mu Ngabo z’u Burundi.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi nama kandi yitabiriwe n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari ni urwego ruhuriwemo n’ibihugu 12 byo mu Karere.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

Photo:TNT

Related posts

Perezida Kagame yibukije abashinzwe umutekano ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye

EDITORIAL

Green Party yijeje kuzagabanya umusoro ku nyongeragaciro

EDITORIAL

Amakamyo aciye mu Rwanda ntari kwemererwa kwinjira i Burundi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar