Image default
Imyidagaduro

Rwanda: Abantu 21 barimo n’ibyamamare bafatiwe mu birori bashyirwa mu kato

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 21 muri 35 bari bateraniye mu birori bizwi ku izina rya “Les Samedis Sympas” bashyirwa mu kato nyuma y’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bafashwe ku wa 25 Kanama 2020 mu birori byari byari byateguwe n’umunyamideli witwa Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel izwi ku izina rya The Retreat iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kiyovu. 

Muri ibi birori harimo abavanga imiziki (DJ) barimo Dj Toxxyk, Dj K’Ru, bafashaga ababyitabiriye kumva umuziki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bose bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Avuga ko aba bakabaye ari bo batanga urugero rwiza mu guhindura imyumvire y’abantu mu kurwanya icyorezo.

Ati “Usibye no kuba ibirori bitemewe muri ibi bihe, biriya birori byarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Nta muntu  wari wambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Ibi birori byari byateguwe n’ibyamamare, byitabirwa n’urubyiruko ndetse n’abantu batandukanye bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nyamara ari bo bakabaye umusemburo mu baturage mu kurwanya no kwirinda COVID-19.

Ati “Harimo ibyamamare, urubyiruko, abantu bakunda kugaragara bakoresha imbuga nkoranyambaga. Aba bose nibo bakabaye bafasha abantu kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19 , nyamara babirenzeho bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, imyitwarire ituma abantu bateshukwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Abafashwe bose barenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 uko ari 21 bajyanywe mu kato mu gihe cy’iminsi 7 kugira ngo ikigo cy’ubuzima gisuzume ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite. Muri icyo gihe cyose ikiguzi kizakoreshwa, abarenze ku mabwiriza ni bo bazakiyishyurira bo ubwabo.

Ibirori bya Les Samedis Sympas byari byitabiriwe n’abantu 35 ariko 21 nibo bamaze kugaragara bajyanwa mu kato mu gihe hagishakishwa abasigaye.

RNP

Related posts

Umuziki wa Rumba wanditswe mu murage wa UNESCO

Emma-Marie

USA:Umuhanzikazi Rihanna yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine yiheje

Emma-marie

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar