Image default
Iyobokamana

Igiciro cyo gushyingirirwa mu idini ya Islam cyatumye bamwe bacika ururondogoro

Igiciro ku bifuza gusezeranira ahandi hatari mu Musigiti kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 230.000, waramuka hakiyongeraho amafaranga 10.000FRW, bamwe barabona ko aya mafaranga ari umuzigo uremereye ku bifuza kurushinga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Sheik Hitimana Salim, Mufti w’u Rwanda tariki 24 Gashyantare rigaragaza uko ikiguzi cyo gushyingirwa mu Idini ya Islam gihagaze.

Iryo tangazo rigira riti “Dushingiye ku bitenganywa n’umurongo ngenderwaho mu gusezeranya abashyingiranwa mu idini ya Islam nk’uko mwawugejejweho n’Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’abayislamu mu Rwanda, cyane cyane mu gika cya 6.4, giteganya ko amasezerano yo gushyingiranwa mu idini ya Islam, abera mu musigiti wa idjuma  ndetse no mu gika cya 6.5 giteganya ko hazatangwa ibwiriza rya Mufti ryihariye rigaragaza igiciro cy’icyemezo gihabwa abashyingiranwe ndetse n’amafaranga yiyongera atangwa n’abifuza ko basezeranyirizwa ahandi hatari ku musigiti ndetse n’amande y’ubukererwe, tunejejwe no kubamenyesha ibiciro by’iyo serivisi mu buryo bukurikira:

Icyemezo gihabwa abashyingiranwe mu Idini ya Islam ni 30.000FRW, abifuza ko amasezerano gushyingirwa abera ahandi hatari ku musigiti igiciro ni 200.000 FRW, Amande y’ubukererwe acibwa abatubahirije igihe ntarengwa cyo kuba bamenyekanishije gahunda yabo ku buyobozi bw’umusigiti bazasezeraniraho ndetse n’abakererwa ku isaha bahawe yo gusezeranirizwaho igiciro ni 10.000FRW. Iki giciro cyo gusezerana mu Idini ya Islamu cyakuruye impaka, abatari bacye bagaragaza ko gihanitse.

Umunyamakuru, Saddah Hakizimana ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “ikiguzi cyo gushyingiranwa mu idini ya Islam gihagaze ku mafranga y’u Rwanda ibihumbi 230, ni umuzigo uremereye ku basore n’inkumi bifuza kurushinga. Ese yagenwe hashingiwe ku ki ? Muri iki gihe imisigiti myinshi itaremererwa gufungura, biragoye kwishyura ayo frw kugirango usezeranire ahandi hatari mu musigiti, kuko hari ababirenganiramo cyane ko hamwe wasanga ayo ibihumbi magana abiri (200.000FRW) arenze n’ay’inkwano”.

Muri iri tangazo bavuga kandi ko aba Sheik ndetse n’ababwirizabutumwa bose ba Islam uzanyuranya n’umurongo ngenderwaho mu gusezeranya abashyingiranwa mu idini ya Islam azabihanirwa n’amategeko.

Abantu batandukanye bagaragaje ko aya mafaranga ari umuzigo uremereye ku bayislamu bifuza kurushinga, abandi bagaragaza ko abayobozi b’iri dini barengereye bakwiye kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Hari uwagize ati “Sogokuru na Data banyigishije ko Islam ari idini y’ukuri. Ko abagize iri dini bafatanya kandi bakundana. Ibi ni ugufatanya cg ni ugushaka indonke. Aya mafaranga tuyite aya fuel? Tuyite ayo kwimura iki kuburyo byagera aho? Murashaka kuba nka babandi bagurishaga ijuru. Mbiswa!”.

Undi ati “Ingaruka ziri zamuka ni ukuvuka kwabana bita (ibinyendaro)kuko papa na mama we batasezeranye imbere y’imana ubusanzwe igiciro nticyarengaga 20k yaba mu musigiti ndetse no hanze none reba icyo ubuyobozi bukoze!! bayobozi mutekereze 2 kubatarashaka.”

Mufiti w’u Rwanda Sheik Hitimana Salim

Hari n’uwagize ati “Ibyo ndabishyigikiye kuko Hari abajyaga gusezeranira ku basheikh bameze nk’abikorera bakananirwa kujya mu misigiti bityo bigatera akavuyo muri Islam so akavuyo gacike ibintu bijye mu buryo.”

Iyi nkuru turacyayikurikirana

 Iriba.news@gmail.com

Related posts

Guhana amahoro ya Kirisitu mu biganza no guhoberana muri Kiliziya Gatolika byahagaritswe

Emma-marie

Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingira

Emma-marie

Uruhuri rw’ibibazo muri ADEPR, Sibomana Jean wahoze ayiyobora yanditse asaba kugarurwa mu nshingano

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar