Image default
Politike

Coronavirus – ONU iti ‘Isi ishobora guhura n’amapfa twumva muri Bibiliya’

ONU iravuga ko Isi ishobora guhura n’amapfa “Avugwa muri Bibiliya” bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

David Beasley, Umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa “PAM/WFP, avuga ko hakwiye gufatwa ingamba zihutirwa kugirango bazibire icyuho amapfa ashobora kwaduka ku isi.

Hari icyegeranyo cyerekana ko abantu babarirwa hagati ya miliyoni 135 na 250 bashobora guhura n’amapfa.

PAM ivuga ko hari ibihugu icumi bishobora kubangamirwa n’ayo mapfa kubera intambara, ibibazo by’ubukungu hamwe n’ihindagurika ry’ikirere.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko icyegeranyo ku nshuro ya kane gisohoka buri mwaka ku bibazo by’ibiribwa cyerekana ko ibihugu bya Yemen, Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Afghanistani, Venezuela, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Sudani, Syria, Nijeriya na Haiti, ari vyo bishobora guhura n’ayo mapfa.

PAM ivuga ko mu minsi iri imbere ibihugu bimwe bishobora kwibasirwa n’amapfa

Icyo cyegeranyo kivuga ko mu mwaka ushize, ibice 61% by’abanya Sudani y’Epfo ari bo bahuye n’ibibazo by’ubukene bw’ibiribwa. Bavuga kandi ko na mbere coronavirus yaduka hari ibice bimwe by’Afurika y’Iburasirazuba na Aziya y’amajyepfo byari bifite ikibazo cy’ibiribwa cyatewe n’iziba ry’igikatu ndetse n’ibitero by’inzige.

Mu nama yagiranye n’ishami rya ONU rishinzwe umutekano ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, Beasley yasabye ko isi ihagurukira rimwe kandi igafata ingamba zihuta”.

Yagize ati “Burya dushobora guhura n’amapfa y’ubwoko bwinshi nk’arya avugwa muri Bibiliya mu mezi make ari imbere. Ikiri ukuri ni uko umwanya urimo kutujyana. Ndemera ko ubuhanga dufite dukoreye hamwe dushobora guhuriza hamwe imbaraga n’imigambi ikenewe kugirango icyorezo cya covid-19 ntigicure inkumbi kandi ngo kidusige mu kangaratete.”

uhinga dufise, dukoreye hamwe, dushobora gushira hamwe inguvu be n’imigambi ikenewe kugira ngo ikiza ca Covid-19 nticihe inkumbi kandi ngo kidusige mu kangaratete”.

Umuhanga mu by’ubukungu mu muryango wa OMS, Arif Husain, avuga ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu ari mbi cyane kuri miliyoni z’abantu basanzwe bageze aharindimuka.

Mu itangazo yasohoye yavuze ati “Ni amagorwa kuri miliyoni z’abantu batari bacye basanzwe babeshejweho n’agashahara bahembwa iyo bakoze. Ingingo ya Gumamurugo hamwe n’ibibazo by’ubutunzi kw’isi biramaze gushegesha benshi. Ingorane nto gusa zishobora gutuma ibintu biba bibi ni ngombwa ko dukorera hamwe kugirango duhagarike ingaruka mbi z’iki kiza”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, PAM yamenyesheje ko yari igihe gucamo kabiri imfashanyo isanzwe itanga mu bice bya Yemen bigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi byashegeshwe n’intambara n’abarwanya kubera ikibazo cy’amafaranga.

Yavuze ko abasanzwe batanga imfashanyo bazihagaritse kubera bari bafite amakenga ko abarwanyi ba Houthi babuza izo mfashanyo kugera kubo zigenewe.

PAM isanzwe ifasha abantu barenga imiliyoni 12 bo muri Yemen buri kwezi,  80% muri bo bakaba bari mu gice kigenzurwa n’ababarwanyi b’aba Houthi.

Igihugu cya Yemen cyatangaje umuntu wa mbere yanduye coronavirus mu ntangiriro za kuno kwezi, abagiraneza bakavuga ko  mu kanya gato cyane iyo ndwara ishobora kurenga ubushobozi bwo kuvura icyo gihugu gifite busanzwe ntako bwifashe.

 

Related posts

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Emma-marie

Minisitiri yatumijwe n’Abadepite ngo atange ibisobanura kuri service z’ubutaka zidahwitse

Emma-Marie

Abagore barasaba Abadepite batoye kujya basubiza amaso inyuma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar