Image default
Abantu

Bishop Rugagi yemeje ko asengera abarwaye Coronavirus bagakira

Umuyobozi w’Itorero Redemeed Gospel Church, usigaye uba muri Canada, yatangaje ko asengera abarwaye Coronavirus bagakira, avuga ko asanzwe anakoreshwa n’Imana agakiza indwara zitandukanye zirimo na cancer.

Rugagi agaragara mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube tariki ya 17 Mata ahanyuzwa inyigisho ze, avuga ko Imana ishobora kwemera ko Covid-19 ibaho ngo irebe abizera niba bakomeza kuba mu mwanya wabo wo kwizera. Agashimangira ko hari abo yasengeye bayirwaye bagakira.

Ati “Iyankoresheje ibimuga bigakira, iyankoresheje hakira cancer, iyankoresheje hakira diyabete niyo iri kunkoresha hakira na Covid-19. Nawe nuyirwara, iyo numero iri kuri écran yawe uzayihamagare, uramutse upfuye uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma”.

Rugagi akomeza avuga ko atari umupfumu uragurira mu bwihisho. Ati “Ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha ndavuga ku mugaragaro isi yose ibibona, iyakoranye nanjye niyo iri kumwe nanjye. Iyatumye ibimuga bihaguruka niyo iri no gukiza abarwaye Covid-19[…]hari abampamagaye bayifite n’abatuma abavandimwe babo gushaka ubasengera, ariko ndashima Imana message ndazifite z’abakize iyo covid-19, ibitangaza byabaye ku buzima bwabo.”

“Hari abantu njya numva bavuga ngo abakozi b’Imana barihe ko badakora ibitangaza? Mu gihe cya Mose inshira zarabariye barapfa[…]Imana irimo irakoresha abakozi bayo ibitangaza ntabwo yitaye kubyo abantu bavuga[…]naho iyi covid-19 yakwica wowe ibitangaza by’Imana bizakomeza gukoreka.”

Muri izi nyigisho, Rugagi yakomeje avuga amazina y’abantu yasengeye bagakira iki cyorezo barimo umwe uri mu Bubiligi, undi uri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika y’Epfo.

Akomeza avuga ko aba ari abo yibuka bamwoherereje ubutumwa bamubwira ko yabasengeye barwaye coronavirus bagakira.

Ati “Ndababwira ngo banywe amazi ashyushye bizere Yesu, nyuma yo kuyanywa.”

Rugagi yakomeje abwira abakirisitu kutarangazwa n’abantu bababaza ngo ibitangaza by’abakozi b’Imana biri he muri ibi bihe, agashimangira ko abizera Imana ntacyo coronavirus izabatwara.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

Emma-Marie

Uwafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida ati “Imana yarakoze kuduha Kagame umubyeyi w’imbabazi”

Emma-Marie

Karongi: Abagura Isambaza batewe impungenge n’ibyo zipfunyikwamo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar