Image default
Abantu

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

Icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umugore Georgina Rodriguez biteguye kwibaruka Impanga.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldo yashyizeho ifoto we n’umugore we bari mu buriri, igice cyo hejuru batambaye kandi bamwenyura.

Cristiano Ronaldo family chronicle, fiancée and children - YouTube

Mu biganza, iki cyamamare cyari gifashe ifoto ya ‘Ecography’ igaragaza abana bari mu nda. Arangije yandika amagambo agaragaza akanyamuneza ati “

“Twishimiye kubamenyesha ko twiteguye kubyara impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo n’amashimwe.”

Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Manchester United, asanzwe afite abana bane, barimo babiri b’impanga. Harimo imfura ye Cristiano Jr w’imyaka 11, Mateo n’impanga ye Eva Maria b’imyaka 4 na Alana Martina w’imyaka 3.

Cristiano Jr yavukiye muri America muri 2010 nyina umubyara ntazwi kugeza ubu, ariko bivugwa ko yavutse hifashishijwe uburyo bwo guhuza intanga.

Umugore watewe intanga ya Christiano akaba yarishyuwe akayabo ka miliyoni 10 z’amayero kugirango atazigera yigaragaza cyangwa ngo atangaze ko babyaranye. Impanga Mateo na Eva nabo bavutse hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga.

Umugore we Georgine babyaranye Alana, ugiye gukurikirwa n’impanga.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

RIB yahamagaje Ingabire Victoire

Emma-Marie

USA: Umuhanzi Kenny Rogers yapfuye

Emma-marie

Kigali: Abahoze ari ‘Indaya” bahinduriwe ubuzima-VIDEO

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar