Image default
Abantu Ubuzima

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Ku isi abantu barenga miliyoni enye bamaze kwandura coronavirus, abaforomokazi n’abaforomo akazi kabo gasanzwe katoroshye ubu karushijeho, abantu nabo barushijeho kubona ubwitange bwabo.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abakora uyu mwuga, BBC yavuganye n’abaforomo bane ku migabane ine bari ku rugamba na Covid-19.

Umunsi w’abaforomokazi n’abaforomo wizihizwa tariki 12 z’ukwezi kwa gatanu, ku isabukuru ya Florence Nightingale washinze uyu mwuga w’ubufasha bw’abaganga.

‘Mama ambwira ko atewe ishema no kuba ndi umuhungu we ‘

Mzwakhe Mohlaloganye umugabo w’imyaka 37 ufite abana babiri, amaze imyaka itanu ari umuforomo i Johannesburg, avuga ko umuryango we wabanje kwanga ko ajya gutanga umusanzu mu kurwanya Covid-19.

Gusa ubu Afurika y’epfo iri mu rugamba igana ku ntsinzi kuko imibare iri kumanuka, ahanini kubera gupima abantu benshi cyane no kubitaho hakiri kare.

Abaforomo n’abaforomokazi bo hirya no hino ku isi bakora 24/24 bita ku buzima bw’abantu ubutaruhuka muri ibi bihe bya Covid-19

Abantu barasuzumirwa aho batuye, hibanzwe ku bari hejuru y’imyaka 59 n’abasanzwe bafite izindi ndwara.

Nubwo umuryango we wabanje kumwangira no kugira ubwoba, ubu umubyeyi we afite ishema.

Mzwakhe ati: “Mama yarambwiye ngo atewe ishema n’uko ndi umuhungu we – kuko ndi umwe mu bantu bari kurwana n’iki cyorezo, mbarwanirira”.

Mzwakhe nawe avuga ko ibyo ari gukora ubu bituma yiyumva nk’intwari iri gukiza ubuzima mu gihugu.

‘Iriya foto irerekana njyewe ariko ihagarariye twese”

Ifoto yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga y’umuforomokazi waguye agacuho mu myambaro y’akazi asinziriye kuri mudasobwa.

Uwo ni Elena Pagliarini wo mu Butaliyani – igihugu cyazahajwe mu Burayi – wari ufatiye akaruhuko ku rugamba.

Yabwiye BBC ati: “Byari igihe gikomeye, abarwayi bamwe bapfiraga mu maso yanjye. Twakoraga ijoro ryose. Saa kumi n’ebyiri za mugitondo, nafashe akaruhuko nsinzirira ku meza umuganga niwe wafashe iyi foto”

Elena yavuze ko yumvaga iyi foto ntacyo ivuze kidasanzwe kugeza ubwo abanyamakuru bamushatse hamwe n’abantu atari azi.

Mu kwezi kwa gatatu ubwo abantu amagana bapfaga mu Butaliyani ku munsi, Elena nawe yaranduye, acika intege bikomeye.

Yagumye mu rugo iminsi 23 agaruka mu kazi tariki 02/04 igihe virus yari igeze ku gasongero mu Butaliyani.

Kuva ubwo virus yatangiye gucogora, Elena avuga ko n’ubu bakiri mu kazi ariko abarwayi baza bagabanutse kandi ibimenyetso bafite byoroshye bataza barembye.

Mu Butaliyani, abakozi bo mu buzima 160 barapfuye muri iki gihe.

Elena ati: “Ntewe ishema n’akazi kanjye, iriya foto irerekana njyewe gusa ariko isobanuye abaforomokazi bose n’abaganga”.

‘Bari barengeje imyaka 70 kandi barakize’

Gabriela Serrano, umuforomokazi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika we avuga ko ahora yibuka igihe yabonye umurwayi wa mbere ava mu bitaro amaze gukira Covid-19.

Ati: “Yari yishimye bikomeye ubwo namusohoraga mu bitaro mucunze mu kagare. Byari byiza cyane kongera kubona urumuri n’umwuka mwiza wo hanze”.

Umuforomokazi Elena Pagliarini yaguye agacuho nyuma yo gukora ijoro ryose ataruhuka

Gabriela w’imyaka 34 amaze imyaka irindwi ari umuforomokazi, muri iki gihe yakoreye ibitaro biri hanze gato y’umujyi wa San Francisco.

Avuga ko yakurikiranye abarwayi babiri ba Covid-19 bose bari hejuru y’imyaka 70 kandi basanganywe izindi ndwara. Ati: “Bose barakize, byampaye ikizere”.

‘Umuntu umwe gusa wanduye yateza akaga abaturage bose’

Shanti Teresa lakra umuforomokazi mu bitaro byo ku kirwa cy’Ubuhinde, yamenyekanye cyane kubera kwita ku barwayi bo mu bwoko bw’abantu bwugarijwe no gucika.

Tariki 24/03 ku bitaro akoreramo ubwo babonaga abarwayi babiri ba mbere ba Covid-19 yahise asezerera abarwayi babiri bo muri ubwo bwoko bari bafite.

Yariho akurikirana umwana w’imyaka itanu wo mu bwoko bw’aba Jarawa wari urwaye ibihaha, n’umugore wo mu bwoko bw’aba Shompen wivuzaga kubura urubyaro.

Aba-Jarawa babonenye n’abandi bantu bo ku isi bwa mbere mu 1997.

Ni abantu b’abahingi baba mu mashyamba ari ku birwa by’Ubuhinde bya Andaman na Nicobar, ayo mashyamba ari muri 80Km uvuye ku bitaro Shanti akoreraho.

Hashize icyumweru uwo mwana w’umuhungu asezerewe, Shanti yagiye mu ishyamba kureba uko ameze.

Ati: “Nasanze yarakize neza. Kuko nshobora kuvuga gacyeya ku rurimi rwabo, nabasabye ko bajya kure cyane mu ishyamba bakagumayo”.

Kwibera ukwa bonyine kw’aya moko y’abantu byarabarinze mu gihe cy’imyaka ibihumbi, ariko ibikorwa by’abantu bandi byagiye byugariza amashyamba yabo bibatera gupfa ari benshi.

Shanti avuga ko ubu hasigaye abantu bagera kuri 450 bo mu bwoko bw’aba Jarawa.

Ati: “Ubwirinzi bw’umubiri wabo buri hasi. Umuntu umwe gusa wanduye yateza akaga bose’

Related posts

Perezida Samia Suluhu yahishuye ko yatangiye PhD ntabashe gukomeza

Emma-Marie

Musanze : Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyize imbere kuzamura ubushobozi  bw’urubyiruko mu guhanga udushya

Emma-Marie

Rubavu: Umukuru w’umudugudu aracyekwaho kumena ubugabo bw’umunyerondo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar