Image default
Abantu Ubuzima

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Yifashishije ‘science’ umwanditsi akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu yagaragaje isaha nyayo ibereye gutera akabariro (gukora imibonano mpuzabitsina) ku bashakanye.

Alisa Vitti, inzobere mu kubaza ibibazo akaba yarananditse igitabo kitwa ‘WomanCode’ avuga ko isaha nziza yo gukora imibonano mpuzabitsina waba umugabo cyangwa umugore ari 15:00.

Uvuga ko muri ayo masaha umugabo cyangwa umugore aba afite ubushake bwo gutera akabariro dore ko umusemburo witwa  ‘Prolactin’ ugira  uruhare mu mikorerwe y’intanga ku bagabo no ku bagore uba wavubuye ku mpande zombi.

Akomeza avuga ko undi musemburo witwa ‘Follicle-stimulating hormone’ utuma hakorwa amasohoro ku bagabo, naho ku bagore ugatuma hakorwa igi rikura uba uri gukora neza muri ayo masaha.

Uyu mwanditsi yongeyeho ko ku ruhande rw’abagabo, indi isaha nziza yo gukora imibonano mpuzabitsina ari mu gitindo cya kare. Ibi ngo bigaterwa nuko iyo umugabo aryamye, umubiri we uvura cyane umusemburo ‘testostérone’ utera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushake ku mugabo ngo bwongera kuba bwinshi ku gicamunsi ku ndetse no ku mugore ibi akaba aribyo ashingiraho avuga ko saa 15:00 ari isaha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

Emma-Marie

Impinduka ku mikorere y’igitsina cy’umugore ugeze igihe cyo gucura

Emma-Marie

Joe Ritchie wayoboye RDB bwa mbere yapfuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar