Image default
Abantu

Base-Rukomo: Bamwe mu baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo mu ruhuri rw’ibibazo

Hari abaturage bavuga ko basenyewe n’amazi y’imvura yayobowe mu mirima yabo ubwo hakorwaga umuhanda Base-Rukomo barasaba Leta kubaha ingurane y’ibyabo byangiritse dore ko hari n’imirima yacitsemo inkangu.

Bamwe mu baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo Base-Rukomo uzakomereza mu Karere ka Nyagatare bavuga ko hari ibibazo bitandukanye ugenda ubasigira birimo gusenyerwa n’amazi basenyerwa n’amazi akomoka kuri zimwe mu nzira z’amazi zakozwe kuri uyu muhanda, hari n’abavuga ko amazi y’imvura yayobowe mu mirima yabo agacamo inkangu.

Kalisa Cassien, atuye mu Mudugudu wa Kibingwe mu Kagari ka Rurama mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, yasenyewe n’amazi akomoka kuri izi nzira z’amazi muri Mata 2018 kugeza magingo aya ari mu icumbi aracyategereje indishyi ikwiye.

Aganira na Radio Rwanda yagize ati “Baciye inzira y’amazi noneho ayo mazi araza akubita inzu irahirima.”

Uretse aho izi nzira z’amazi usanga zarayayobowe ku nzu z’abaturage hari n’aho zagiye ziyayobora mu mirima yabo.

Umuturage ati “Abashinwa bagiye bakora iyi mihanda bayoboye amazi mu mirima y’abaturage imirima ikagenda. Imyaka twari dufitemo yaragiye, imirima yacu amazi yarayitwaye habaye nko ku gasi.”

Nubwo iki kibazo gisangiwe n’abatari bacye aho umuhanda ugenda unyuzwa, ubuyobozi buvuga ko mu Murenge wa Kisaro gifitwe n’abagera kuri batanu bafite inzu zasenyutse bakaba bari mu macumbi mu gihe habarurwa abandi bagera kuri 30 basaba gukemurirwa ikibazo cy’amazi yayobowe mu mirima y’amazi.

Ikifuzo cy’aba baturage nuko hakorwa inzira nziza z’amazi kugirango adakomeza kubangiriza kandi abafite ibyabo byangijwe n’iri korwa ry’umuhanda bagahabwa ingurane ikwiye mu gihe cya vuba dore ko hari abategereje amaso agahera mu kirere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, yavuze ko iki kibazo cyakorewe ubuvugizi.

Ati “Hari ibibazo bigenda biboneka bitari byakemuka dufite nk’abaturage batanu batari bahabwa amafaranga yabo y’ingurane. Icyo dukora rero ni ubuvugizi ku rwego rw’akarere ndetse na RTDA.”

Yakomeje avuga ko tarikiya 28 Gicurasi 2020, hari abagize itsinda ry’abakoze uyu muhanda hamwe n’abo mu kigo gishinzwe iterambere ry’imihanda mu Rwanda (RTDA) bagiye kureba ibyangijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda kugirango bakore urutonde rwabyo byishyurwe.

Kabayiza yashimangiye ikifuzo cy’aba baturage cy’uko hakorwa inzira ndende z’amazi kandi zikubakwa neza kugirango adakomeza guca inkangu mu mirima y’abaturage.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ngororero: Umukobwa n’umusore bizirikanyije amaboko bariyahura

Emma-Marie

Umunyamideri Moses Turahirwa yasibye ‘Account’ ye kuri Twitter-Video

Emma-Marie

Boss wa Moshions yambika abakomeye ku Isi yaciwe intege ngo ni mugufi bimwongerera imbaraga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar