Ubutumwa Polisi y’u Rwanda yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7Nyakanga 2020 ivuga ku irasawa ry’ aba bantu yagize iti “Kuri uyu wa Gatandatu mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera. Babiri muri bo bahasize ubuzima nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.