Image default
Abantu

#Kwibohora26: Gitwaza ati “Turashima ubutwari bwaranze abagabo n’abagore bahagurukijwe no gucagagura iyo minyururu

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yashimye ubutwari bwaranze abagabo n’abagore babohoye u Rwanda.

Yanditse ati “Uyu munsi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda turibuka imyaka 26 kimaze kibohoje. Turashima ubutwari bwaranze abagabo n’abagore bahagurukijwe no gucagagura iyo minyururu. Icyuha cyabo, amaraso yabo ndetse n’ubuzima bwabo ntibyabaye imfabusa. Tuzahora tuzirikana ibitambo batanze ndetse tunubahisha ubuzima bwabo.”

Yasoreje ku mugambo yanditse mu Gutegeka 28:8 na Yesaya 60:1, asabira u Rwanda na Afrika umugisha agira ati “Afrika haguruka urabagirane kuko umucyo w’Uwiteka ukurasiye n’ubwo uri muto ariko uri ishyanga ry’umugisha uwiteka ahe umugisha u Rwanda n’Africa yose”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umuhango wo guherekeza Umunyamakuru Umuhire Valentin witabye Imana-Amafoto

Ndahiriwe Jean Bosco

Cameroun: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yasanzwe yarapfuye

EDITORIAL

Isabel dos Santos yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar