Image default
Ubuzima

Covid-19: Mana waturinze byinshi burizamo n’iki cyorezo cye kutuzengereza-Isengesho rya Min Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubutumwa yanyujije rukuta rwe rwa Twitter yibutsa abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19 burimo n’isengesho.

Kuva aho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, Minisitiri Busingye ni umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu badahwema kunyuza ku rukuta rwe twitter ubutumwa bwibutsa abanyarwanda amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020, yanditse ati “Iminsi irenze 100 duhanganye na Covid-19 Kugez’ubu intsinzi n’ukwirinda no kurinda abandi. Ingamba zirazwi uko dusubira mu buzima busanzwe niko tugomba kwirinda kurushaho. Ubutumwa bw’umunsi: Mana,waturinze byinshi, burizamo n’iki cyorezo cye kutuzengereza”.

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19.

Abo barwayi cumi n’umwe babonetse mu bipimo 3,414, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 1,092. Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya 11 barimo abagaragaye i Kigali umunani(8), naho abandi batatu(3) babonetse i Rusizi.

Abantu cumi n’umwe mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 523, naho abakirwaye ni 566. Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika

Emma-Marie

Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha Virus itera SIDA

Emma-Marie

COVID-19: RBC iraburira abiyuka bakoresheje amazi n’ibimera

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar