Image default
Amakuru

Iburasirazuba: Abaturage bababajwe na miliyari 2 zagiye ku bikorwaremezo bimaze imyaka bidakora

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Kirehe na Rwamagana two mu Ntara y’Iburasirazuba, baturiye ibikorwa remezo byatwaye akayabo ariko bikaba bidakoreshwa icyo byubakiwe barasaba ko ababigizemo uruhare babiryozwa.

Urugomero rw’amazi yagenewe kuhira imyaka rwa Mahama mu karere ka Kirehe rumaze imyaka ine rudakora kandi rwaratwaye asaga miliyari y’amanyarwanda.

Uku ni na ko bimeze ku ruganda rwari rwagenewe gutunganya ibikomoka ku bitoki mu Karere ka Rwamagana na rwo rwuzuye rutwaye asaga miliyari ariko kugeza ubu rukaba rudakora icyo rwashyiriweho.

Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko abaturage bari biteze inyungu kuri iyi mishinga yatwaye asaga miliyari 2 z’amanyarwanda basaba ko abagize uruhare muri iki kibazo babiryozwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama Karahamuheto Claudius avuga ko aho iki cyuzi cyacukuwe hari ku butaka bw’abaturage babyazaga umusaruro ariko kugeza ubu bakaba nta nyungu babibonyemo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye avuga ko iyi mishinga yo mu ntara abereye umuyobozi, yahombeye Leta hari icyo bari kubikoraho.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasohotse taliki 30 Kamena 2019 igaragaza ko imishinga irimo inyubako,imodoka zaguzwe na Leta inganda biri mu mishinga yakorewe inyigo n’ibigo bya Leta na za minisiteri bisaba  ingengo y’imari yo kubishyira mu bikorwa.

Iyi raporo inagaragaza ko mu myaka 3  uhereye muri 2019 usubira inyuma Leta yahombye amafaranga miliyari 220 na miliyoni  500 kubera amakosa ya kozwe n’ibigo bya Leta na minisiteri mu gutanga nabi amasoko.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Leta irashishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza

Emma-marie

10 Stunning All-inclusive Resorts in the Maldives

Emma-marie

“Biteye isoni kuba umwana wabyariye mu rugo agihabwa akato” HDI

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar