Image default
Amakuru

“Biteye isoni kuba umwana wabyariye mu rugo agihabwa akato” HDI

Sosiyete sivile isanga biteye isoni kuba umwana w’umukobwa (uri munsi y’imyaka 18) wabyariye iwabo agihabwa akato n’ababyeyi, abaturanyi biteye isoni kuko aba akorerwa ihohoterwa rimuvutsa uburenganzira bwa kimuntu.

Umuyobozi w’ umuryango utari uwa Leta wita ku buzima (Rwanda Health Development Initiative: HDI) Dr Aflodis Kagaba, yabigarutseho kuwa 25 Ugushyingo 2020, ubwo imiryango itandukanye irimo AJPRODHO-JIJUKIRWA, HAGURUKA, PAXPRESS  hamwe na RWAMREC bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dr Kagaba yagize ati “Uyu munsi biteye isoni kuba umwana wabyariye mu rugo agihabwa akato[…]kuba uyu munsi ashobora kuba yafatwa nk’uko yafatwaga cyera tujya twumva ngo hari akarwa babajugunyagaho biracyateye isoni. Iyo tuvuganye n’abakobwa babyariye mu rugo harimo n’abirukanwa n’imiryango yabo, ikabategeka ko bajya kubana n’ababateye inda”.

Yakomeje avuga ko kuba umukobwa yabyarira iwabo bitamwambura agaciro ka muntu, abumva ko umukobwa wabyaye nta gaciro aba agifite ngo iryo naryo ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA, Antony Busingye, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ati “Nta rwego na rumwe rwashobora kurwanya ihohoterwa iryo ariyo ryose rudafatanyije n’abandi. Uruhare rwa sosiyete sivile ndetse na Leta ni ingenzi cyane ariko twese tugomba gufatanya n’itangazamakuru kugirango ijwi ryacu rigere kure”.

Yagarutse kubyo bateganya gukora muri iyi minsi 16 birimo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu biganiro bizanyura ku maradiyo na televiziyo, inama zitandukanye mu turere ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020, hakiriwe ibirego by’ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842.

Muri ibyo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura. Ibyo byaha ngo byiyongereye ku kigero cya 19, 62% ugereranije no mu mwaka wabanje wa 2018/2019 ahabonetse ibyaha 9063.

Kugeza ubu imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza abana b’abakobwa basaga 17.000 basambanyijwe ku ngufu bagaterwa inda.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Agahimbazamusyi, gutizanya ‘gilets’: Ibibazo byugarije urubyiruko ruguhangana na COVID19

Emma-marie

Ikibazo cy’abana baterwa inda mu nkambi z’impunzi gihagaze gite?

Emma-Marie

Gasabo-Kimironko: Abagore bahawe umukoro wo kurushaho gusigasira umutekano no kwita ku Muryango

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar