Image default
Amakuru

Gasabo-Kimironko: Abagore bahawe umukoro wo kurushaho gusigasira umutekano no kwita ku Muryango

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kimironko hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere ka Gasabo, bahuriye mu nama y’Inteko Rusange basabwa kurushaho kwita ku mutekano aho batuye kandi bakita ku muryango baharanira iterambere ryawo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bafashe ijambo muri iyi nama yateranye kuri iki cyumweru Tariki 19 Nzeri 2023.

Vice Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Madamu Uwimana Consolée, yasabye buri wese mu bitabiriye iyi nama kumva ko kugira umuryango utekanye ari inshingano ze.

Yagize ati “Perezida Kagame ubushize yiyamamaza yaravuze ngo ‘Tora Kagame ugire umuryango utekanye’ hari gahunda nyinshi zashyizweho ndetse n’amategeko afasha umuryango kuba ufite umutekano, ariko n’ubundi turacyafite icyuho mu mutekano[…]turi hano nk’abaturage turi hano nk’abayobozi, nk’abantu bagomba kugira icyo bakora kugirango umutekano ubeho.”

Umuyobozi wa CNF mu Murenge wa Kimironko, Mbabazi Zakhia,  yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange, imihigo itandukanye y’ibyo bazakora bashingiye ku nkingi eshatu za Guverinoma y’u Rwanda arizo: Umiyoborere myiza, ubukungu  n’imibereho myiza.

Biyemeje kuzakora ubukangurambaga bugamije guhindura imibereho y’umuryango, amatsinda y’abagore hagamijwe iterambere ry’ubukungu, kurwanya igwingira mu bana, umuryango umwe utishoboye muri buri Kagari uzafashwa gukora akarima k’igikoni.

Si ibi gusa kandi kuko bahize no kuzakora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, bakazanakangurira imiryango itarasezeranye imbere y’amategeko gusezerana, ikindi kandi ngo bazakangurira ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, bakazakora n’ibiganiro bigamije kurwanya amakimbirane mu miryango.

Mbabazi yasabye abagore bo mu Murenge wa Kimironko ubufatanye kugirango iyi mihigo bazabashe kuyesa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gasabo, Kamashazi Donnah, yashimiye CNF y’Umurenge wa Kimironko ku mihigo bahize n’ibikorwa byiza bakoze birimo gushishikariza abagore kureka ubucuruzi butemewe bukorerwa mu muhanda, kwita ku iterambere ry’umuryango n’ibindi.

Asaba abagore guharanira icyabateza imbere kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we birinda ibishuko n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Ndayisenga ucyekwaho gutwika Cathédrale y’ i Nantes ntazwi mu muryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa

Emma-marie

Abanyeshurikazi bo muri Afghanistan basaga 200 bategerejwe mu Rwanda

Emma-Marie

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar