Image default
Politike

Perezida Kagame aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu 2024

Perezida Paul Kagame yavuze ko aziyamamaza kuri manda ya kane mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Kanama 2024.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na jeune afrique kuwa kabiri tariki 19 Nzeri 2023. Aho yagize ati “Yego, rwose ndi umukandida.”

Abajijwe niba kongera gutorwa kwe ku buyobozi bwa FPR mu kwezi kwa Mata 2023, ku majwi 99,8%, mu maso ya rubanda bigaragaza ko ari we uzaribera umukandida mu matora ataha, Perezida Kagame yagize ati:

“Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida.”

Muri icyo kiganiro, umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan, yabajije Kagame niba yirengagije uko ibyo bibonwa n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), ko uko kuguma ku butegetsi kwe imyaka irenga 20 bidahuye n’indangagaciro zo kwitwara neza muri politiki.

Nuko uwo munyamakuru amubaza niba atekereza ko izo ndangagaciro zidahuye n’umugabane w’Afurika.

Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Perezida Kagame asubiza ati: “Uburengerazuba bwihangane, ariko ibyo ibi bihugu [byo mu burengerazuba] bitekereza ntabwo ari ikibazo cyacu [ntibitureba].

“Kuri jyewe, sinkimenya ibihuye n’indangagaciro z’uburengerazuba. Demokarasi ni iki? [Ni igihe] Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo [uburengerazuba] barenze ku mahame yabo bwite, ni gute twabatega amatwi? Gushaka gushinga demokarasi mu kw’undi muntu, ibyo ubwabyo biba byamaze kuba ihonyorwa rya demokarasi ubwayo.

“Abaturage bakwiye kuba bigenga kandi bagomba kugira uburenganzira bwo gushyira ibintu byabo ku murongo uko babyifuza.”

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibihe bidasazwe turimo ntibyatubuza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi-Perezida Kagame

Emma-marie

Ikigo ndagamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda kigiye kongera gukora

Emma-marie

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar