Image default
Ubukungu

“Ni ikimenyetso cy’umuhate u Rwanda rushyira mu kurengera ibidukikije”

Mu gihe cy’umunsi umwe, u Rwanda – igihugu kitagiraga ahantu hari ku rutonde rw’ahagenwe nk’umurage w’isi ubu rufite hatanu (5) nyuma yo kwemeza Parike ya Nyungwe kuwa kabiri, kuwa gatatu hemejwe inzibutso enye za jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero.

By’umwihariko kuri Parike ya Nyungwe, inzobere mu kubungabunga ibidukikije ivuga ko ari ikimenyetso cy’umuhate u Rwanda rushyira mu kurengera ibidukikije.

Sam Kanyamibwa umukuru w’ikigo kitegamiye kuri leta gikora ibijyanye no kubungabunga Albertine Rift Conservation Society cyangwa ARCOS Network, mu nyandiko, yasubije BBC bimwe mu byo abantu bakwibaza ku kwemeza ahantu runaka mu murage w’isi, n’umwihariko kuri parike ya Nyungwe.

Icyi cyemezo gisobanuye iki?

Kanyamibwa: Mbere na mbere iki cyemezo cyo gushyira ahantu runaka ku rutonde rw’imirage y’isi bisaba ko aho hantu haba ari umwihariko ndetse hakagira agaciro mpuzamahanga kandi kadasanzwe ku rwego rw’isi yose. Ntawabura kongeraho ko ubu ha hantu bamwe bari bazi ko ari ah’agaciro gakomeye, ubu noneho byemejwe ku mugaragaro n’isi yose ko hafite umwihariko.

Iki cyemezo gifatwa hagendeye ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO (yashyizweho umukono i Parisi ku wa 23 Ugushyingo 1972) asesengura koko, ko aho hantu hujuje ibisabwa na yo. Iki kikaba icyemezo cy’amateka giha urwego rwanditswe (n’igihugu muri rusange) kumenyekana ndetse hakongererwa agaciro mu rwego rwo kuhabungabunga kimwe no kubyazwa umusaruro.

Kuki parike ya Nyungwe, ntibe wenda iya Akagera?

Kanyamibwa: Iyi pariki ibarizwa mu muhora wa Albert, agace kihariye mu gukungahara ku rusobe rw’ibinyabuzima. Nyungwe ikaba kandi rimwe mu mashyamba ashaje kurusha ayandi muri Afrika kandi ikungahaye cyane cyane kubera urusobe rw’ibiyanyabuzima (ibimera n’inyamaswa) bihabarizwa.

Magingo aya iyi pariki ni indiri ya bimwe mu binyabuzima birimo bikendera muri Afrika no ku isi utapfa kubona ahandi. Ni ahantu hake cyane muri Afurika ndetse no ku isi wasanga amoko arenga 1468, muri byo hakaba n’amoko arenga 200 y’ibiti binini.

Sam Kanyamibwa

Iyi pariki kandi ifite umwahariko wo kugira amoko 13 y’ibisamuntu/maguge. Ni ngombwa gushimangira na none ko iri shyamba rikungahaye ku bwoko 317 bw’inyoni, amoko zirimo amoko 75 y’inyamabere, amoko 34 ‘ibikeri n’imitubu, amoko 290 y’ibinyugunyugu, kandi muri ayo yose, hakaba harimo amoko menshi aboneka mu mohora w’ Albert gusa, ndetse no muri Nyungwe gusa.

Iyo ahantu hahawe iyi nyito ni iki gikurikiraho? Ni iki gihinduka?

Kanyamibwa: Ku ruhande rumwe, mu bijyanye no mu micungire yaho, harakomeza harebererwa n’abahafite mu nshingano, kandi igihugu n’abaturage bakaba bafite ishema. Ku rundi ruhande, iyi nyito izatuma nka Nyungwe irushaho kumenyekana bitume yongera umubare wa ba mukerarungendo, ubushakashatsi ndetse n’imbaraga ziyongera mu gukomeza kurinda iri shyamba.

Ni umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije?

Kanyamibwa: Cyane rwose, iki ni ikimenyetso kije cyiyongera ku bindi bigaragaza ko u Rwanda rukataje mu kurengera ibidukikije. Ni ngombwa gushimangira ko u Rwanda rumaze igihe kinini rushyira mu bikorwa Politiki yo kurengera ibidukikije ndetse igashimwa ku rwego mpuzamahanga.

@BBC

Related posts

Imikorere ya zimwe muri za SACCO ishobora gutuma abaturage bazinukwa ibigo by’imari

Emma-marie

Umusaruro wa ‘KOGIMUIN’ ntucyangirika kubera icyumba gikonjesha bahawe na Hinga Weze

Emma-marie

Abantu babarirwa muri za miliyoni babaye aba ‘millionaires’ muri iki gihe cya Covid

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar