Image default
Ubukungu

Imikorere ya zimwe muri za SACCO ishobora gutuma abaturage bazinukwa ibigo by’imari

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2019-2020,  Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, yagaragaja ko hari zimwe muri za Sacco zibereyemo abaturage imyenda hakaba n’abazikoramo bariye babaye ba bihemu bakarya FRW y’abanyamuryango bazo.

 Muri iyi raporo, Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yavuze ko mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda serivisi no kubakangurira kugira umuco wo kwizigamira, Leta y’u Rwanda yakwirakwije hirya no hino mu Gihugu Imirenge SACCO ifasha abaturage muri serivisi zitandukanye bajyaga bakenera mu zindi Banki z’ubucuruzi nko kubitsa, kubikuza, kwaka inguzanyo n’ibindi.

 Ati “N’ubwo SACCO zifitiye akamaro kanini abaturage hari ibikwiye kwitabwaho mu mikorere yazo kugira ngo hakumirwe akarengane zishobora gukorera abaturage bikanaba byaca intege abaturage bashishikarizwa kugana ibigo by’imari kugira ngo bizigamire.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rugezwaho ibibazo n’abantu batandukanye mu nyandiko cyangwa muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Turere hirya no hino bagaragaza akarengane bakorewe na za SACCO.

Bimwe mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwagerageje kubishyira mu byiciro bikurikira:

Ibibazo by’abakozi ba SACCO batari inyangamugayo basinyisha abaturage inyandiko zitandukanye bagamije kubambura. Urugero ni ikibazo cy’abaturage 29 bo mu Karere ka Burera basinyishijwe inyandiko n’Abakozi ba SACCO ya Gitovu zibemerera inguzanyo.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko batigeze baka inguzanyo, abandi bavuga ko batse inguzanyo ariko ntibayihabwa, abandi bo bakavuga ko bayihawe ariko ayo bishyuzwa akaba ahabanye n’ayo bahawe.

 –Urwego rw’Umuvunyi rwatunguwe n’uko abo baturage bose bishyuzwa umwenda bamwe batigeze banasaba, batanazi. Abakozi ba SACCO bakekwaho kugira uruhare muri ayo makosa bamwe baratorotse abandi baracyakurikiranwa n’Inzego z’Ubutabera; hari kandi ikibazo cy’amafaranga aho bamwe mu baturage bavuga ko babitsa amafaranga yabo ariko rimwe na rimwe bajya kubikuza bayakeneye bakabwirwa ko nta mafaranga ahari

 Iki kibazo Urwego rw’Umuvunyi rusanga cyakemurwa no kongerera ubushobozi za SACCO kugira ngo bidaca intege abaturage. Urugero ni ikibazo RWABUHUNGU Jean Bosco yagejeje ku Urwego rw’Umuvunyi avuga ko mushiki we n’abandi baturage benshi bajya kubikuza amafaranga babikije muri SACCO ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo bakabwirwa ko ntayahari.

 Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye ikibazo, Ubuyobozi bwa SACCO buvuga ko SACCO yahombye amafaranga 250,000,000 Frw bigizwemo uruhare n’abakozi bayo bakirimo gukurikiranwa n’Inzego z’Ubutabera.

 Ku kibazo cy’umwenda babereyemo abaturage, kikaba kigikurikiranwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko yatangiye igikorwa cyo kubarura abaturage mu Tugari twose bari bafitemo ubwizigame kugira ngo bazishyurwe.

-Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri SACCO riracyari ku rwego rwo hasi kuko SACCO nyinshi zidafite uburyo bugezweho bwakwereka umuturage uko konti ye ihagaze kuko udutabo dukoreshwa rimwe na rimwe ari ho hakorerwa uburiganya bugamije kubambura;

Urwego rw’Umuvunyi rusanga ibibazo by’akarengane rwakira bishingiye ku ruhande rumwe kuri serivisi mbi zitangwa mu Nzego zitandukanye, uburangare bw’Ubuyobozi, kutita ku bibazo by’abaturage mu gihe ku rundi ruhande ibyo bibazo bishingiye ku kudasobanukirwa n’amategeko cyangwa no kutanyurwa n’ibyemezo by’Ubuyobozi cyangwa imyanzuro y’inkiko.

Sacco Bumbogo ni imwe mu zitungwa agatoki muri Raporo y’Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi rusanga hakenewe ubwuzuzanye bw’Ubuyobozi n’Abaturage mu gukumira no kurwanya akarengane, Ubuyobozi bugaha umuturage ijambo n’umwanya kugira ngo agire uruhare mu bimukorerwa ndetse asobanurirwe kurushaho amategeko na Politiki y’Igihugu kugira ngo bimurinde gusiragira ashakisha ibyo yita Ubutabera kuri we nyamara ahubwo ikibazo ari ukudasobanukirwa. Abayobozi bakwiye kwita ku bibazo by’abaturage kuko igihe bidakemuriwe igihe ari byo bibyara akarengane.

Igihe kandi hari imbogamizi Ubuyobozi buhuye nayo ni byiza ko bwihutira kugisha inama Inzego zibukuriye kugira ngo ibyo bibazo bifatirwe umwanzuro binarinde umuturage gusiragira mu Nzego zitandukanye kandi Leta ishishikariza abaturage gukora cyane kugira ngo biteze imbere. Uwo mwanya wo kwiteza imbere ntiwari ukwiye gutakara mu bibazo byakabaye bibonerwa ibisubizo ku gihe”.

 Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibyiza byo kugira ‘Business’ wigengaho

Emma-Marie

Hari abavuga ko iterambere ryabo ryadindijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Emma-Marie

NIRDA enhances competitiveness of firms in eight value chains

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar