Image default
Abantu

Padiri Uwimana Jean François uri mu biruhuko mu Rwanda azanye ‘Amapiano’

Umupadiri wo muri Diyoseze ya Nyungo, umenyerewe mu buhanzi bw’indirimbo zo gusingiza Imana, Jean François Uwimana, yageze mu Rwanda aje mu biruhuko bizamara ibyumweru bibiri, akazakora indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo mu njyana y’amapiano.

Akigera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2023, Padiri Jean François Uwimana umaze imyaka itatu mu Budage aho yiga yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda mu biruhuko.

Yagize ati “Ndumva ari byiza kuba ngarutse mu Rwanda mu biruhuko, mu minsi mikeya nzasubira ku ishuri.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ahorana indirimbo nyinshi hari izo azasubira ku ishuri amaze gukorera mu Rwanda. Ati “Hari iyo nzagenda nkoze yitwa ‘Maliya umubyeyi ugira ibambe’ ni style ya Kiliziya isanzwe ariko icuranze moderne, indi ni  style y’amapiano yitwa ‘amahirwe’ indi ni reggae. Niba zose nzazikorera icyarimwe bizaterwa nuko umwanya uzaba ungana.”

Abajijwe niba hari ibitaramo ateganya gukora muri iki gihe ari mu Rwanda, yasubije ko hari igitaramo yatumiwemo ‘ku Gisenyi’ ku cyumweru.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Gatsibo: Abaturage babiri barashwe mu “kaduruvayo” bateje ku Bapolisi

Emma-Marie

Huye: Iyo havuzwe ‘uburinganire’ bamwe mu bagabo bumva gutsikamirwa n’abagore

Emma-Marie

Menya Capt Ibrahim Traoré wahiritse ubutegetsi i Ouagadougou

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar