Image default
Ubuzima

Wari uziko Malariya ishobora gutuma uwayirwaye yibagirwa ibintu bimwe na bimwe ?

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko basigaye bibagirwa cyane nyuma y’aho barwariye Malariya yo mu mutwe (Cerebral malaria) irangwa no kugira umuriro mwinshi. Abaganga bo bakavuga ko kwibagirwa nyuma yo gukiruka iyo ndwara bishoboka bitewe n’igipimo cy’ingaruka iba yagizeho ku bwonko.

Bamwe mu barwaye malariya yo mu mutwe bagira ikibazo cyo kwibagirwa (Photo internet)

Malariya yo mu mutwe cyangwa se iyo bakunze kwita iy’igikatu, uyirwaye arangwa no kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe cyane, gutera cyane k’umutima, kuruka no guteshaguzwa. Musabyimana Devota, atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu 2022, avuga ko yayirwaye ibyumweru bibiri ayikize yisanga hari ibintu bimwe na bimwe yibagiwe.

Aganira na IRIBA NEWS yagize ati “Namaze mu bitaro bya Nyamata iminsi itanu baransezerera kugira ngo nkire neza byafashe ibyumweru bibiri. Icyambabaje ni uko kuva nakira hari ibintu byinshi nibagiwe. Ndi umucuruzi, ariko nibagiwe abantu bari bamfitiye amadeni cyangwa se abo njye nari nyafitiye. Imyaka yanjye nayo narayibagiwe mbese ibintu byinshi binsaba ko mbanza kubaza abandi.”

Dushimimana Bosco wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara, nawe yatubwiye ko aherutse kurwara malariya yo mu mutwe none akaba asigaye afite ikibazo cyo kwibagirwa.

Yaravuze ati “Nafashwe mbabara umutwe mfite n’umuriro mwinshi banjyanye kwa muganga nabaye nk’umusazi kuko navugaga ibintu biterekeranye[…]nyuma yo gukira nagize ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ku buryo iyo mfitanye gahunda n’umuntu nk’uyu munsi nshobora kubyibuka ku munsi ukurikiyeho kandi iyo nshatse gushyiramo imbaraga ngo nibuke ibintu byinshi mpita ndwara umutwe cyane.”

“Malariya yo mu mutwe igira ingaruka ku gice cy’ubwonko cy’imitekerereze”

Mu mahugurwa aherutse guha abanyamakuru bo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA),  Dr Mangara Jean Louis Ndikumana Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yavuze ko bishoboka cyane ko malariya yo mu mutwe ishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Dr Mangara Jean Louis Ndikumana

Yagize ati: “Bibaho cyane rwose malariya yo mu mutwe igira ingaruka ku gice cy’ubwonko cy’imitekerereze[…]Biterwa n’urugero ubwonko bwagizweho ingaruka birashoboka ko uwayirwaye yagira icyo kibazo cyo kwibagirwa.”

Dr. Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC nawe yemeza ko malariya yo mu mutwe ishobora gutuma uwayirwaye yibagirwa ibintu bimwe na bimwe.

Dr. Ndacyayisenga Dynamo

Yagize ati “Bibaho cyane izo ‘case’ tujya tuzibona ku bantu batandukanye yaba abakuru cyangwa se abana aho ashobora kurwara malariya yo mu mutwe cyangwa iy’igikatu bikagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bikaba byaviramo uwayirwaye kwibagirwa ibintu bimwe na bimwe.”

Imibare ya RBC yo mu 2018-2023 igaragaza ko abantu bicwa na malariya bagabanutse cyane bavuye kuri 264 mu 2018 bagera kuri 51 mu 2023, mu gihe abarwaye iy’igikatu bavuye ku 7,054 bagera 1316.

Dr. Mangara avuga ko ibi byatewe n’ingamba zitandukanye zafashwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisante, zirimo gutanga inzitiramubu ziteye umuti mu baturage, gutera umuti wica umubu mu ngo  ndetse no kongerera ubumenyi abajyanama b’ubuzima dore ko bavurira mu ngo abageze kuri 59% batiriwe bajya kwa muganga.

Ariko kandi abaturage basabwa kurushaho kuyirinda baryama mu nzitiramubu iteye umuti, batema ibihuru biri hafi y’ingo kandi bakirinda ko hari ibidendezi byareka hafi y’ingo zabo kuko byororokeramo imibu itera Malariya

Gutera umuti wica umubu mu nzu z’abaturage biri mu byagabanyije malariya

Raporo ya OMS/WHO yo mu Ukuboza 2022 yerekana ko malaria yishe abantu 619,000 ku isi mu 2021 ugereranyije na 625,000 yishe mu 2020, naho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 245 mu 2020 baba miliyoni 247 mu 2021.

Umugabane w’Africa ni wo wibasiwe cyane kuko 95% by’abayirwaye mu 2021 na 96% by’abo yishe ni abo kuri uyu mugabane, mu bo yishe hafi 80% ni abana bari munsi y’imyaka itanu.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Menya uko bakora isuku mu gitsina cy’umugore

Emma-marie

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Emma-marie

Mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara abanduye “Monkeypox”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar