Image default
Amakuru

Hateguwe ibihembo ku Bigo bya Leta n’abikorera badaheza abafite ubumuga

Ikigo 1000 Hills Event ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga (NUDOR) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bateguye ubukangurambaga bugamije gukangurira abatanga akazi kudaheza abafite ubumuga, iki gikorwa kizasozwa mu Ukuboza 2023 hahembwa indashyikirwa mu kudaheza abafite ubumuga mu kazi hazanahembwa  abafite ubumuga b’indashyikirwa.

Mu Rwanda haracyagaragara icyuho mu guha akazi abafite ubumuga mu nzego zitandukanye dore ko bamwe babafata nk’abadashoboye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Ntagazwa Nathan Offo, umuyobozi wa 1000 Hills Event mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 3 Ukwakira 2023.

Ntaganzwa yagize ati “Icyuho kiragaragara cyane mu bigo bitandukanye kuko hari abantu bumva ko umuntu ufite ubumuga adashoboye. Ibyo sibyo kuko Kuba umuntu afite ubumuga ntibivuze ko adashoboye ntakwiye guhezwa mu rwego urwo arirwo rwose rutanga akazi[…]Umushinga ugiye gutangira uyu munsi tuzawusoza tariki 1/12/2023 azaba ari mu cyumweru cyahari abantu bafite ubumuga kizasozwa tariki 3/12 ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga dushimira indashyikirwa[…]mu bihembo bizatangwa harimo ishimwe ry’icyubahiro ku bigo runaka hakabamo na ‘cheque’ ku bafite ubumuga b’indashyikirwa mu byiciro runaka.”

Yongeyeho ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka mu rwego rwo kurushaho gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira ibigo bya Leta ndetse n’abikorera kudaheza abafite ubumuga mu mirimo itandukanye.

Eugene Twagirimana, umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR) ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvugizi n’ubushakashatsi, yashimiye 1000 Hills yateguye iki gikorwa.

Yavuze ati “Ndashimira abateguye iki gikorwa cyo kureba uko habaho ubukangurambaga mu bashinzwe gutanga imirimo kugirango bibuke ko n’abafite ubumuga bashoboye. Nka NUDOR, iyo tubonye umufatanyabikorwa tuba twungutse amaboko adufasha gukora ubuvugizi.”

Yakomeje asobanura ko Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ririmo ingingo ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko na politike zitandukanye zigenda zigaruka ku ihame ry’ubudaheza. Yaboneyeho gusaba abatanga akazi kwirinda guheza abafite ubumuga ubwo aribwo bwose kuko nabo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye gupiganira akazi bakanagakora neza iyo bahawe amahirwe.

Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), yavuze ko ibihembo bizatangwa mu mucyo dore ko n’abazahitamo abahize abandi atari abateguye ubu bukangurambaga.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n’iy’Amajyepfo (98,337). Iy’Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.

Photo: INYARWANDA

iriba.news@gmail.com

Related posts

Itariki 21 Mata 1994 umunsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu

Emma-Marie

Iki ni igihe cyo gukira ibikomere muri Amerika-Perezida Joe Biden

Emma-marie

Twitter yatangaje igihugu cyo muri Afrika igiye gushyiramo ibiro byayo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar