Image default
Ubuzima

Menya uko bakora isuku mu gitsina cy’umugore

Imyanya ndangagitsina y’umugore ni ahantu hagomba gukorerwa isuku ku buryo bw’umwihariko bitewe n’imiterere yaho yihariye, isuku y’imbere mu gitsina ni ikintu cy’ingenzi kuko iyo idakozwe neza bishobora kuhatera impumuro mbi ndetse n’indwara zitandukanye.

Inzobere mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore zivuga ko umugore agomba gukora isuku y’imbere mu gitsina nibura inshuro ebyiri ku munsi, akoresheje amazi asa neza ndetse. Iyo uhogeje inshuro nyinshi bishobora kwica za bagiteri zifite akamaro bityo ukaba wikururiye indwara.

Inkuru dukesha Doctissimo ivuga ko atari byiza gukoresha icyogesho mu gitsina cyangwa isabune, hari imiti yabugenewe yoza mu gitsina kandi nayo mbere yo kuyikoresha ubanza kugisha inama muganga.

Umaze koga, ihanagure neza ukoresheje agatambaro kumutse kandi gafite isuku. Igihe wihanagura uhera imbere ujyana inyuma. Ujye wihanagura gutya kandi igihe umaze kwituma si byiza kwiheha uganisha imbere kuko byatuma imyanda ivuye mu kibuno yinjira mu gitsina.

Ikindi utagomba kwibagirwa nukogosha insya nibura nyuma y’iminsi 14 kuko iyo zibaye nyinshi zizamo icyuya gishobora gutera impumuro itari nziza mu gitsina.

Ku bijyanye n’ikariso, inzobere mu kuvura indwara z’abagore zitanga inama yo kwambara ikariso zikozwe mu gitambaro cya ‘coton’.

Ikindi bavuga nuko ikariso yambarwa rimwe ngo si byiza kuyisubiramo. Umaze kuyimesa uba ugomba kuyanika ahantu hagera izuba cyangwa urumuri ruhagije.

 

Related posts

Abanyarwanda 3 n’Umurundi bakize Coronavirus

Emma-marie

Mu Rwanda hagiye gutangwa ikinini cy’inzoka ku bakuru n’abato

Emma-Marie

Kuramba birashoboka ariko hari ibyo ugomba kwitwararika

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar