Image default
Politike

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya muri Guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 na 116, None ku wa 9 Werurwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego.

Abagize Guverinoma:

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Abandi bayobozi

-Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

-Bwana Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe  gukumira ruswa nh’ibyaha bisa na yo.

-Madamu Uwingeye Joyeuse , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Aviation Company (RAC)

-Bwana Niyonkuru Zephanie, Perezida

-Madamu Umugwaneza Clementine, Visi Perezida

-Lt Col Ndayishimiye Joseph, Ugize Inama y’ubutegetsi

-Madamu Uwimbabazi Ines, Ugize Inama y’ubutegetsi

-Bwana Kalisa Mihigo Thierry, Ugize Inama y’Ubutegetsi

-Madamu Ngangure Diana, Ugize Inama y’ubutegetsi,

-Bwana Izere Parfait, Ugize Inama y’Ubutegetsi

Abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

-Madamu Kayijire Agnes, Perezida

-Bwana Safari Emmanuel

-Madamu Ingabire Marie Immaculée

-Dr Muhire Yves

-Dr Kanani Jean Bosco Prince

Bikorewe I Kigali ku wa 9 Werurwe 2020, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

 

Related posts

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho

EDITORIAL

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Emma-marie

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya Ingabo z’u Rwanda n’abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar